Uko wahagera

Congo: Imirwano Yongeye Kutora i Bunia - 2003-06-08


Imirwano ikarishye yaraye irose hagati y’Abalendu n’Abahema i Bunia muri Congo.

Ejo ku wa 6 abarwanyi b’Abalendu amagana n’amagana bagabye ibitero ku birindiro by’Abahema i Bunia. Kugeza ubu Abahema ni bo bagifite uwo mugi wa Bunia, ari na wo mukuru mu ntara ya Ituri.

Ababibonye bavuga ko Abo Balendu ngo bakoresheje imbunda, mitrailleuses lourdes na rockets. Nyuma y’imirwano yamaze amasaha menshi ariko ngo Abahema babasubije inyuma.

Iyo mirwano yabaye hashize umunsi umwe gusa abasirikari ba mbere bagiye guhosha ubushyamirane hagati y’ayo moko yombi bahageze. Ku wa 5 ni bwo ikiciri cya mbere cy’abo basirikari cyageze i Bunia bagiye gufasha abandi basirikari ba MONUC 700 kubungabunga umutekano muri ako karere.

Abo basirikari bashya, bazaba bayobowe n’Abafaransa, bazaba ari 1400 nibamara kuhagera bose. Bazaba bashinzwe kurinda umutekano w’abasivili. Bo bemererwa kurwana n’abahungabanya umutekano muri ako karere. Bazasimburwa n’abandi basirikari b’Umuryango w’Abibumbye mu kwezi kwa 9.

Tubibutse ko imirwano hagati y’Abahema n’Abalendu yatangiye mu ntangiriro z’ukwezi gushize ingabo za Uganda zahabaga zimaze gutahuka.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG