Uko wahagera

Rwanda: Itegeko Nshinga Rishya Ryaratangiye - 2003-06-05


Ejo nibwo Prezida Paul Kagame w'u Rwanda yashyize umukono ku itegeko nshinga riherutse gutorwa. Nk'uko imibare itangazwa na komisiyo y'amatora, ryatowe n'abanyarwanda 93%. Abagize uruhare mu matora bakaba ari 87% by'abagombaga gutora.

Itegeko nshinga rishya rikaba rigomba kurangiza inzibacyuho nubwo inzego z'ubuyobozi ziriho zigomba kugumaho kugeza amatora arangiye kugira ngo hatabaho icyuho. Mu mahame remezo ari ku isonga harimo kurwanya itsembabwoko n'ivangura aho riva rikagera ndetse no gusaranganya ubtegetsi. Harimo kandi kubahiriza uburenganzira bw'ikiremwamuntu, demokarasi no guharanira imibereho myiza y'abaturage.

Urubyiruko ntirwibagiranye kuko ruhabwa imyanya yihariye mu nteko ishinga amategeko ndetse no muri sena. Hateganywa kandi ko hagomba kubaho inama nkuru y'urubyiruko. Uburenganzira ku mashuri bukaba nabwo buteganijwe kandi amashuri abanza akaba ari uburenganzira bwa buri wese.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG