Uko wahagera

Congo: Umutekano Mucyeya Urakomeje Ituri - 2003-05-28


Ubufaransa bwaraye bushyikirije Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye umushinga w’icyemezo cyakohereza ingabo zo gutabara vuba mu ntara ya Ituri, mu burasirazuba bwa Congo.

Amatora kuri icyo cyemezo ashobora kuba yarangiye ku wa 5. Ejo ku wa 3 Inama y’Umutekano yarateranye m’umuhezo, yiga ikibazo cyo muri Congo.

Abo basirikari bazaba bagamije gutiza umurindi abandi basirikari ba MONUC bagera kuri 700 bari aho Ituri kubera ko bo badafite ububasha n’uburenganzira byo guhosha imirwano hagati y’Abahema n’Abalendu.

Ubufaransa, Ubwongereza, Pakistan, Umuryango w’Ubumwe w’i Burayi, Pakistan, Nigeria n’Afurika y’Epfo byamaze gutangaza ko bishobora gutanga abasirikari bazoherezwa Ituri.

Ejo ku wa 3 na none MONUC yatangaje ko imirwano hagati y’Abahema n’Abalendu imaze guhitana abantu 380 bagwiriyemo abasivili. MONUC ivuga kandi ko ngo Abahema barimo gukoresha radio yabo m’ugukura umutima abasivili bahungiye mu kigo cya MONUC Ituri.

Umuvugizi wa MONUC, Hamadoun Toure, avuga ko Abahema ngo batangarije kuri radio ko abasivili bose bahungiye hafi y’ikigo cya MONUC ngo bazafatwa nk’abanzi kugeza igihe basubiriye mu ngo zabo.

Abaturage benshi bahunze imirwano ikarishye yashyamiranije Abahema n’Abalendu mu ntangiriro z’uku kwezi mu mugi wa Bunia, umurwa mukuru w’intara ya Ituri.

Agahenge k’ibyumweru 2 abashyamiranye Ituri bari basinyanye na guverinoma y’i Kinshasa kaburiyemo ku wa kabiri.

Ibyo byose biravugwa mu gihe imihango yo gushyiraho guverinoma y’inzibacyuho muri Congo yari iteganijwe ejo ku wa kane yasubitswe kugeza igihe kitaramenyekana.

Umutwe Rassamblement Congolais pour la Democratie - RCD- uvuga ko Perezida Joseph Kabila ngo arimo gushaka kwikubira ubuyobozi bw’ingabo.

Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG