Uko wahagera

Guverinoma y'Urwanda ngo Iratera Ubwoba Mbere y'Amatora - 2003-05-08


Umuryango Human Rights Watch uharanira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu urashinja guverinoma y’Urwanda kuba ishaka gucecekesha abatavuga rumwe na yo mbere y’amatora.

Uwo muryango ufite ikicaro cyawo i New York waraye utangaje ko ishyaka FPR riri k’ubutegetsi mu Rwanda ngo ririmo kugerageza gusesa ishyaka MDR, ari na ryo shyaka rya kabiri m’ugukomera mu Rwanda.

Raporo ya Human Rights Watch ivuga ko guverinoma y’Urwanda yamaze kwangira andi mashyaka kuvuka.

Human Rights Watch ivuga ko Perezida Paul Kagame yamaze gukangisha kuzakomeretsa abatavuga rumwe na guverinoma ye. Mu kwezi gushize, abantu benshi guverinoma yashinjaga guteza amacakubiri mu Rwanda barazimiye.

Guverinoma y’Urwanda yatangarije ibiro ntaramakuru Reuters ko ibeshyerwa.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG