Uko wahagera

AMATANGAZO 04 05 2003 - 2003-05-02




Ohereza itangazo ryawe hano

Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu kirundi no mu kinyarwanda.

Uyu munsi turatumikira Caporal Nshimiyimana Narcisse bakunda kwita Murokore akaba akomoka ahahoze ari komine Nyamabuye, perefegitura ya Gitarama; Umuryango wa Rutayisire Isidore na Mwitirehe Speciose batuye mu cyahoze ari komine Mugambazi, umurenge wa Kanyoni, akarere ka Buriza, intara ya Kigali na Nyilimirera Felicien utuye mu kagari ka Muduha, umurenge wa Muganza, akarere ka Karaa, mu cyahoze cyitwa komine Karama, Nyirakanani Julienne utuye ku murenge wa Ayinsanga, akarere ka Kanombe, intara ya Kigali y’umujyi; umuryango wa Naniya na Mikeri utuye ku murenge wa Kanzenze, akagari ka Kirerema, akarere ka Mutura, intara ya Gisenyi na Maombi Bisimwa Theophile uri I Nairobi ho mu gihugu cya Kenya, Damiyani Gashirabake utuye ku murenge wa Mugamba, akagari ka Kasereli, akarere ka Kacyiru, intara ya Kigali; Byarugaba Jean de Dieu utuye mu kagari ka Nyange, umurenge wa Mugina, akarere ka Rushaki, intara ya Byumba na Nyabyenda Gaspard ubarizwa kuri aderesi zikurikira HCR MARATANE, P.O.Box 1198 Maputo, Mozambique.

1. Duhereye ku butumwa bwa Caporal Nshimiyimana Narcisse bakunda kwita Murokore akaba akomoka ahahoze ari komine Nyamabuye, perefegitura ya Gitarama aramenyesha umwana bita Nyiransengimana Alphonsine uzwi cyane ku izina rya Murekeyiteto, uwo mwana akaba yasigaye I Bunyakili, Bunyanga ho muri Kivu y’amajyepfo ko yageze mu Rwanda amahoro. Nsimiyimana arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko nyina Flora Nyirandagijuwaremye, musaza we Rafiki Nsengiyaremye Ildephonse, Sandrine na Dominika bose bari kumwe mu Rwanda kandi bakaba bamutashya cyane. Ararangiza ubutumwa bwe amusaba ko yakwihutira gutaha akimara kumva iri tangazo. Ngo azifashishe imiryango y’abagiraneza ishinzwe gucyura impunzi imufashe gutahuka.

2. Dukurikijeho ubutumwa bw’umuryango wa Rutayisire Isidore na Mwitirehe Speciose batuye mu cyahoze ari komine Mugambazi, umurenge wa Kanyoni, akarere ka Buriza, intara ya Kigali uramenyesha umuhungu wabo witwa Kwitonda Glassien wasigaye mu cyahoze cyitwa Zayire ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo. Uwo muryango urakomeza umumenyesha ko abo bari kumwe ubu batahutse bakaba barageze mu Rwanda amahoro. Uwo muryango uramusaba kandi ko yazamenyesha se wabo Ruterana Jean Bosco ko na we yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo. Bararangiza ubutumwa bwabo basaba n’undi mugira neza wese waba yumvise iri tangazo amuzi kubimumenyesha.

3. Tugeze ku butumwa bwa Nyilimirera Felicien utuye mu kagari ka Muduha, umurenge wa Muganza, akarere ka Karaba, mu cyahoze cyitwa komine Karama ararangisha abana be baburiye mu cyahoze cyitwa Zayire. Abo bana ni Dusengumuremyi Desire bitaga Rwamwaga, Musabyimana bakundaga kwita Nyuguti, Niyonsaba na Mwabahamana. Nyilimirera arakomeza ubutumwa bwe abasaba ko niba bakiliho bakwihutira gutahuka mu Rwanda cyangwa se bakamumenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe. Ngo bashobora kwifashisha radiyo Ijwi ry’amerika cyangwa se BBC Gahuzamiryango. Ararangiza ubutumwa bwe asaba undi wese waba azi aho abo bana be baherereye kubibamenyesha.

4. Dukomereje rero ku butumwa bwa Nyirakanani Julienne utuye ku murenge wa Ayinsanga, akarere ka Kanombe, intara ya Kigali y’umujyi ararangisha umuvandimwe we Nyirimbibi Martin baherukanira mu cyahoze cyitwa Zayire mu mwaka w’1996. Aramumenyesha ko ari kumwe n’abana batanu harimo abana be batatu Consolee bakundaga kwita Yvette, Clarisse bitaga Kedi na Alice. Aramumenyesha kandi ko bose baraho bakaba barageze mu Rwanda amahoro. Nyirakanani arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko umubyeyi we araho kandi ko yifuza kumenya amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe.

5. Dukulikijeho ubutumwa bw’umuryango wa Naniya na Mikeri utuye ku murenge wa Kanzenze, akagari ka Kirerema, akarere ka Mutura, intara ya Gisenyi uramenyesha umuhungu wabo Gakara Pierre Celestin ko niba akiriho akaba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka mu Rwanda ngo kuko ari amahoro. Uwo muryango urakomeza umumenyesha ko uwitwa Munyanziza Placide amusuhuza cyane kandi akaba anamwifuriza gutahuka. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo yabimumenyesha.

6. Tugeze ku butumwa bwa Maombi Bisimwa Theophile uri I Nairobi ho mu gihugu cya Kenya aramenyesha abantu bose baherutse gutanga ubutumwa bwabo babunyujije ku musaza witwa Yashica ko ubwo butumwa bwageze kuri bene bwo. Maombi ararangiza ubutumwa bwe abasaba ko bakomeza gusenga ngo kuko Imana ari yo nkuru. Ngo ntiyarangiza atabifuriza amahoro ya Nyagasani.

7. Munganyinka Felicite utuye mu karere ka Kanombe, umurenge wa Nyarugunga, intara ya Kigali y’umujyi aramenyesha Sebabiligi Mariana n’umugabo we Segakiga Karangwa Alfred bari muri Congo-Brazzaville ko bakwihutira gutahuka mu Rwanda ngo kuko ari amahoro. Arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko niba ari kumwe na Kibondo ndetse na Habumugisha yabamenyesha ko ubutumwa bahitishije kuri radiyo Ijwi ry’Amerika yabwumvise. Ararangiza asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi kubimumenyesha.

Abifuza kutwandikira aderesi zacu ni VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

8. Dukomereje ku butumwa bwa /Damiyani Gashirabake utuye ku murenge wa Mugamba, akagari ka Kasereli, akarere ka Kacyiru, intara ya Kigali ararangisha umwana w’umukobwa witwa Mukamurenzi Oliva, uwo mwana n’inzobe, ari mu kigero cy’imyaka 12. Yaburiye muri Nkamira ubwo yavaga muri Congo muri 96. Damiyani avuga ko hari umugiraneza wahitishije itangazo ariko bakaba batararyumvise neza. Aramusaba rero ko yarisubiramo arinyujuje kuri radiyo Rwanda cyangwa se Ijwi ry’Amerika. Ngo ashobora no kubimumenyesha abinyujije kuri Croix Rouge cyangwa se undi muryango w’abagiraneza.

9. Tugeze ku butumwa bwa Byarugaba Jean de Dieu utuye mu kagari ka Nyange, umurenge wa Mugina, akarere ka Rushaki, intara ya Byumba ararangisha nyirarume witwa Singirankabo Gratien ushobora kuba ari mu nkambi y’impunzi ya Ukwimi, ho mu gihugu cya Zambia. Arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko araho kandi ko umukecuru ndetse na bashiki be Dorothee, Basheke, Tindarwesire ndetse na Kanamugire bose baraho. Byarugaba arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko yakwihutira gutahuka mu Rwanda ngo kuko ubu ari amahoro. Ngo ashobora kwifashisha imiryango y’abagiraneza nka Croix Rouge cyangwa se HCR ikamufasha gutahuka. Ararangiza ubutumwa bwe amusaba ko yahitisha itangazo kuri radiyo Ijwi ry’Amerika cyangwa se BBC Gahuzamiryango amumenyesha amakuru ye muri iki gihe. Ngo n’undi wese waba amuzi akaba yumvise iri tangazo yabimumenyesha.

10. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Nyabyenda Gaspard ubarizwa kuri aderesi zikurikira HCR MARATANE, P.O.Box 1198 Maputo, Mozambique ararangisha mukuru we Kamuhanda Innocent baherukanira mu Rwanda muri 86 akaba yaragiye yerekeza iya Tanzania. Aramusaba rero ko abaye akiriho akaba yumvise iri tangazo yamumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ararangiza amumenyesha ko we ari mu gihugu cya Mozambique, ahitwa Nampula, akaba anamusaba ko yamwandikira akoresheje aderesi zavuzwe haruguru.



Ohereza itangazo ryawe hano

XS
SM
MD
LG