Uko wahagera

Rwanda: Lieutenant Colonel Cyiza Augustin Yarazimiye - 2003-04-25


Umuryango wa Lieutenant Colonel Cyiza Augustin uvuga ko yazimiye kuva tariki 23 Mata nijoro.

Amakuru dukesha impuzamashyirahamwe aharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu mu karere k'ibiyaga bigari, LDGL, avuga ko uwo muryango uvuga ko Lieutenant Colonel Cyiza yabuze ubwo yari avuye kwigisha muri Universite Libre d’Afrique Centrale - UNILAC - mu ma saa yine z'ijoro. Ngo yari mu modoka wenyine.

Lt. Colonel Cyiza Agustin yari yarasezerewe mu ngabo z’Urwanda. Yari Major mu ngabo za Habyalimana, aza kwinjizwa muri APR muri 94. Nyuma yaje kugirwa Visi-Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga kuva muri 1995 kugeza 1999. Yanabaye perezida w'Urukiko Rusesa Imanza, ari na bwo yazamuwe mu ntera mu gisirikare.

Kugeza ubu nta makuru avuga ko yaba yarahunze cyangwa se ko yaba afunze nka bamwe mu bandi basirikari bakuru bahoranye mu gisirikari cya Habyarimana yari yamenyekana.

Umuryango we uvuga ariko ko nta cyo yari ahuriyeho n'abo basirikari bandi. Ngo nta n'icyo yikangaga muri ino minsi.

Umuryango wa Lieutenant Colonel Cyiza Agusitini uratangaza ko batazi irengero rye kandi ko uhangayikishijwe n'izimira rye.

Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG