Uko wahagera

Mu Burundi Bategereje Abazarinda Amahoro - 2003-04-09


Mu kwezi gutaha ingabo zo kubungabunga amahoro zizagera mu Burundi.

Ibyo byaraye bitangajwe na general Sipho Binda wo muri Afurika, avuga ko abo basirikari 3500 bazaturuka muri Ethiopia, Mozambique, n’Afurika y’Epfo.

Ngo bazagera mu Burundi mbere y’ukwezi kwa gatanu, bahamare igihe cyose kizakenerwa kugeza igihe ikibazo cyo mu Burundi kibonewe umuti wuzuye.

Abo basirikari bazafasha m’ukugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro mu Burundi.

Amasezerano yasinyiwe Arusha mu kwezi kwa 8 2000 yateganyaga ko Perezida Pierre Buyoya azarekurira ubutegetsi Visi-Perezida we Domicien Ndayizeye nyuma y’amezi 18 inzibacyuho itangiye. Iyo mihango yo guhererekanya ubutegetsi iteganijwe tariki ya mbere Gicurasi muri uyu mwaka.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG