Uko wahagera

Cote d'Ivoire: Amasezerano y'i Paris ngo Asubirwemo - 2003-02-03


Umwe mu bafasha bakuru ba Perezida Laurent Gbagbo wa Cote d’Ivoire avuga ko amasezerano y’amahoro aherutse gusinyirwa i Paris mu Bufaransa asubirwamo.

Ibyo uwitwa Toussaint Alain yaraye abitangarije i Paris nyuma y’icyumweru gishize mu gihugu cye abantu bigaragambya bamagana ayo masezerano yo gusangira ubutegetsi n’abarwanya ubutegetsi.

Toussaint Alain avuga ko Abanyacote d’Ivoire banze guha abarwanya ubutegetsi minisiteri zikomeye muri guverinoma y’ubumwe.

Abarwanya ubutegetsi bo bamaze gutangaza ko badashaka kwongera gushyikirana kuri ayo masezerano. Ubu bafite kimwe cya kabiri cya Cote d’Ivoire yose.

Hagati aho ejo ku cyumweru abantu amagana n’amagana mu mugi wa Abidjan barigaragambije bamagana guverinoma. Bashakaga guhorera uwitwa Camara Yerefe, umwe mu bayoboke bakuru b’ishyaka Rassamblement des Republicains ritavuga rumwe n’ubutegetsi.

Umuryango w’uwo mugabo uvuga ko umurambo we bawubonye wuzuye ibyobo by’amasasu mu mutwe aho bamena iyarara. Ibyo ngo byabaye abashinzwe umutekano bamaze kumujyana.

Imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu bakomeje gutabariza abantu bicwa bataburanishijwe kuva intambara yatangira mu kwezi kwa 9 mu mwaka ushize.

Umwe mu bigaragambyaga ku cyumweru na we yahasize ubuzima ubwo abapolisi bashakaga guhagarika imyigaragambyoyabo ahitwa Adjame, mu mugi wa Abidjan.

Ishyaka Rassamblement des Republicains riyobowe n’uwitwa Alassane Ouattara, ni ryo ryonyine ryemeye ayo masezerano yo gusangira ubutegetsi yasinyiwe mu Bufaransa.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.

XS
SM
MD
LG