Uko wahagera

AMATANGAZO 02/02/2003 - 2003-02-01




Ohereza itangazo ryawe hano

Uyu munsi turatumikira Domitila Mukazitoni utuye mu kagari ka Murama, umurenge wa Buhoro, akarere ka Gatare, intara ya Cyangugu; Benjamin Nshingabatware utuye I Nyange, akarere ka Gatare, intara ya Cyangugu na Jean Damascene Uwaramba utuye mu kagari ka Mpungwe, umurenge wa Kigese, akarere ka Kamonyi, intara ya Gitarama, Agnes Mukankuranga utuye ku murenge wa Rubira, akagari ka Rundu, aarere ka Kabarondo, intara ya Kibungo; Dieudonne Hakizimana utuye mu karere ka Karaba, intara ya Gikongoro, ahahoze ari serire Kigarama, segiteri Kamweru, komine Kinyamakara na Tasiyani Nkorelimana utuye muri segiteri Ngoma, serire Mashuhira, Mukarwego Marigarita utuye ku murenge wa Kavumu, akarere ka Ngenda, akagari ka Kigali; Umuryango wa Munyempanzi na Munyendamutsa utuye ahahoze ari komine Kibilira, intara ya Gisenyi n’umuryango wa Munyempanzi na Munyendamutsa utuye ahahoze ari komine Kibilira, intara ya Gisenyi.

1. Duhereye ku butumwa bwa Domitila Mukazitoni utuye mu kagari ka Murama, umurenge wa Buhoro, akarere ka Gatare, intara ya Cyangugu aramenyesha musaza we Mbarushimana Joseph ko ababyeyi babo bitabye Imana ku itariki 6/3/2000. Domitila arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha kandi ko abana Obedi, Mukamana na Mbarushimana bahunganye, ubu batahutse. Aramusaba rero ko akimara kumva iri tangazo ko yakoresha uko ashoboye akamumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora guhitisha itangazo kuri radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika. Ararangiza asaba n’undi mugiraneza wese wakumva iri tangazo amuzi kubimumenyesha.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Benjamin Nshingabatware utuye I Nyange, akarere ka Gatare, intara ya Cyangugu ararangisha abana Musabyimana Marcelin na Hategekimana Samuel bagiye bahungiye mu cyahoze cyitwa Zayire mu ntambara yo muri 94. Nshingabatware arabasaba ko niba bakiriho bakaba bumvise iri tangazo basabwe kwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Arabamenyesha kandi ko ababyeyi babo baraho kandi ko bababasuhuza cyane. Ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abo bana ko yabibamenyesha kandi akabasaba gutahuka.

3. Tugeze ku butumwa bwa Jean Damascene Uwaramba utuye mu kagari ka Mpungwe, umurenge wa Kigese, akarere ka Kamonyi, intara ya Gitarama ararangisha mushiki we witwa Nyiraminani, wahungiye mu cyahoze cyitwa Zayire ajyanye na Haguma. Aramusaba ko niba akiriho akaba yumvise iri tangazo yabamenyesha aho aherereye n’amakuru ye muri iki gihe. Uwaramba arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko ababyeyi be Emmanuel Tereraho na Daforoza Nyirakimonyo ndetse n’abavandimwe be Nzirorera, Rwabuduranya na Epifaniya bose bamutashya cyane. Baramumenyesha kandi ko Mukankaka Viviane ubu ari I Butare. Ararangiza ubutumwa bwe amusaba ko akimara kumva iri tangazo asabwe kwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

4. Dukomereje ku butumwa bwa Agnes Mukankuranga utuye ku murenge wa Rubira, akagari ka Rundu, akarere ka Kabarondo, intara ya Kibungo ararangisha umuvandimwe we witwa Suzanne Mukandahiro wahunze intambara yo mu Rwanda mu mwaka w’1994, agahungira mu cyahoze cyitwa Zayire. Aramumenyesha ko abana be bose bageze mu Rwanda. Abo bana akaba ari Cadeau, Bebe na Niyonkuru. Arakomeza amumenyesha ko baraho kandi bakaba bamwifuriza ko na we yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Mukankuranga akaba aboneyeho no gusaba umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi kubimumenyesha.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Dieudonne Hakizimana utuye mu karere ka Karaba, intara ya Gikongoro, ahahoze ari serire Kigarama, segiteri Kamweru, komine Kinyamakara ararangisha Ndayambaje Sylver , mushiki we Jeanne d’Arc Mukarukundo, Agnes Mukamana, Christine na Mukahigiro Agathe. Ngo aba bose bakaba barasigaye mu cyahoze cyitwa Zayire. Arabasaba rero ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko nabo bageze mu Rwanda amahoro ndetse n’abo bari kumwe. Hakizimana arakomeza ubutumwa bwe abamenyesha ko ababyeyi babo babasuhuza cyane. Ararangiza asaba umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abarivuzwemo kubibamenyesha.

6. Tugeze ku butumwa bwa Tasiyani Nkorelimana utuye muri segiteri Ngoma, serire Mashuhira aramenyesha Uwimana Chantal bakunda kwita Nyiramatoroshi ko itangazo yahitishije kuri radiyo Ijwi ry’Amerika bataryumvise neza. Baramusaba rero ko yabandikira akabamenyesha aderese z’aho aherereye muri iki gihe. Tasiyani arakomeza amumenyesha ko nyirasenge Nyiramasuhuko yatahutse, ubu akaba ari mu rugo hamwe n’abana bose. Ngo ababyeyi ba Misago Aloys na nyina Nyamvura Bernadette bose baraho kandi baramutashya cyane. Ararangiza ubutumwa bwe amusaba ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

Abifuza kutwandikira aderesi zacu. VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje rero ku butumwa bwa Mukarwego Marigarita utuye ku murenge wa Kavumu, akarere ka Ngenda, akagari ka Kigali ararangisha umuhungu we Nsengiyumva Straton. Aramusaba ko akimara kumva iri tangazo yakwihutira guhitisha itangazo kuri radiyo Ijwi ry’Amerika cyangwa se BBC Gahuzamiryngo abamenyesha aho aherereye muri iki gihe. Arakomeza ko ababyeyi be bombi ndetse na bashiki be bari mu Rwanda kandi bakaba bari I Kavumu aho bahoze batuye mbere y’intambara. Mukarwego arakomeza amusaba ko akimara kumva iri tangazo asabwe kwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo azifashishe imiryango y’abagiraneza ishinzwe gucyura impunzi nka HCR cyangwa se Croix-Rouge.

8. Dukurikijeho ubutumwa bw’umuryango wa Munyempanzi na Munyendamutsa utuye ahahoze ari komine Kibilira, intara ya Gisenyi urarangisha abana Zigiranyirazo Porutasi, Bizimana Faranswa na Jean Paul Rutakirwa. Uwo muryango uvuga ko baburiye mu cyahoze cyitwa Zayire. Urabasaba rero ko niba bakiriho bakaba bumvise iri tangazo bakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo babishoboye babamenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe babinyujije kuri radiyo Ijwi ry’Amemrika cyangwa se BBC Gahuzamiryango. Uwo muryango urarangiza ubutumwa bwawo ubasaba ko bawandikira bakoresheje aderesi zikurikira. Munyampazi – Munyandamutsa, B.P. 119 Gitarama, Rwanda.

9. Uyu munsi tugiye gusozerereza ku butumwa bwa Emmanuel Rugenza Balimba umwarimu mu kigo cy’amashuri cya Runayu, umurenge wa Rwuli, akagari ka Muhumyo, akarere ka Gaseke, intara ya Gisenyi aramenyesha barumuna be bari muri Congo-Kinshasa ari bo Nzamuye Rugenza na Senyamwiza Rugenza batuye muri zone ya Karehe, umusozi wa Remera ko bamuzanira umukecuru urwaye witwa Ntamuheza kugira ngo avurwe. Arabamenyesha ko amafarango y’urugendo bazayasubizwa bahageze. Undi umenyeshejwe iri tangazo ni Mutarama Rugenza Janvier utuye I Masisi ho mu cyahoze cyitwa Zayire. Emmanuel Rugenza ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abo barumuna be ko yabibamenyesha.



Ohereza itangazo ryawe hano

XS
SM
MD
LG