Uko wahagera

Rwanda: Lisansi Ikomeje Kubura - 2003-01-29


Kugeza na n'ubu abaturage baracyatonze imirongo kuri stations za lisansi bategereje kunywesha. Zimwe mu modoka zitegereje zimaze iminsi irenga itatu kuri iyo mirongo.

Leta y’u Rwanda yamaze gufata ingamba zo kwitumiriza lisansi ngo kuko basanze impamvu zituruka ku bacuruzi bayo. Mu ntangiriro z’ukwa 2 litiro miliyoni icumi ngo zizaba zatangiye kugera mu mugi wa Kigali.

Nk’uko bitangazwa na Samu Nkusi, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubucuruzi, inganda n’ubukerarugendo, Leta ngo yakoze ibishoboka byose kugira ngo ifashe abacuruza n’abatwara peteroli, igirana imishyikirano n’ibihugu bya Kenya na Tanzaniya kugira ngo iborohereze.

Samu Nkusi avuga ko n’iyo abo bacuruzi babonye uburyo bwo kuzana lisansi yose ngo itagera mu Rwanda, kubera ko ngo igiciro cya lisansi mu Rwanda kiri hasi cyaneugereranije no mu bihugu inyuramo. Ngo usanga rero abacuruzzi bashaka kunguka amafaranga y’ikirenga.

Yongeraho ko amadovize agura iyo lisansi agacuruzwa hanze ngo aba yatanzwe na Leta y’u Rwanda, bigatuma Leta ihahombera. Izo ngo nizo mpamvu zatumye Leta y’u Rwanda igura peterolil ihagije ikayishyira mu bigega byayo.

Ibyo kandi ngo byumvikanyweho n’impande zose, n’abacuruzi barimo. Abo bacuruzi bazajya bagura lisansi na leta, abe ari bo bayicuruza mu baturage kuko Leta idafite aho kuyicururiza; sitasiyo zayo zose yamaze kuzishyira mu maboko y’abikorera ku giti cyabo.

Abacuruzi ba peteroli b’Abanyarwanda bo barahakana ibyo leta ibavugaho ko ngo bacururiza lisansi hanze y’Urwanda.

Gakuba Egide uyoboye ishyirahamwe ry’abo bacuruzi avuga ko ngo ibyo bikorwa n’amasosiyete nka za Total, Shell na Caltex, kuko yo afite za sitasiyo no mu bindi bihugu nka Uganda na Kenya. Kubera ibiciro byo mu Rwanda biri hasi cyane, ayo masosiyete ngo asanga muri ibyo bihugu ariho yungukira cyane kurusha mu Rwanda.

Gakuba Egide avuga kandi ko ari uburenganzira bw’ayo masosiyete bwo gucururiza lisansi muri Uganda na Kenya. Umucuruzi wese acururiza ngo acururiza aho ashobora kubonera inyungu zihagije.

Gakuba Egide asobanura kandi ko leta itigeze ibamenyesha ko igiye kwitumiriza lisansi. Iyo ibibagishaho inama, ngo bari kwishyira hamwe bakabona ubushobozi bwo kuyitumira leta itagombye kubyishyiraho.

Na ho ku kibazo cyo gushaka inyungu zihanitse, Gakuba avuga ko atari byo. Ahubwo ngo inyungu zabo zaragabanutse cyane. Muri 1998, station imwe yashoboraga kwunguka hafi miriyoni 7 z’Amanyarwanda buri cyumweru. Nyamara ubu ng’ubu ngo nta bwo station imwe ikinjiza n’ageze kuri miriyoni imwe mu cyumweru.

Abacuruzi ba peteroli mu Rwanda barasaba rero leta kugabanya imisoro ihanitse cyane kugira ngo nabo bashobore kwunguka.

Ikitaramenyekana kugeza ubu ni ikiguzi lisansi izatangirwaho kuko uko iminsi igenda ishira ari nako igiciro kizamuka.

Kuva aho ikibazo cya * Eldoret kivugiwe, ikiguzi cya litiro imwe ya lisansi cyiyongereyeho amafaranga 19. Aho gikemukiye kandi, hakomeje kuboneka mazutu yonyine kandi igura kimwe na lisansi mu gihe bitarangurirwa ku giciro kimwe mu mahanga.

*NDLR: Hashize ukwezi n’igice havugwa ko amapompe yagezaga peteroli mu mugi wa Eldoret muri Kenya yari yangiritse, bigatuma lisansi ibura. Icyo kibazo ariko ngo nticyatinze.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.

XS
SM
MD
LG