Uko wahagera

Ibyihebe Byongeye Gukora Ibara muri Kenya - 2002-11-29


Ku wa kane igisasu cy’ibyihebe cyahitanye abantu 15 muri Hotel y’Umunyaisrael i Mombasa muri Kenya. Ibyihebe kandi byanarashe missiles 2 ku ndege yarimo abagenzi basaga 200 yari igiye muri Israel ariko birayihusha.

Igisasu cyo muri iyo modoka cyahitanye ibyo byihebe uko byari bitatu ubwo byarohaga iyo modoka muri iyo hotel. Abanyaisrael 3 baguye muri icyo gitero, hamwe n’Abanyakenya 10 nibura.

Mbere gato y’icyo gisasu, missiles 2 zari mu modoka yagendaga zarashwe ku ndege itwara abagenzi y’isosiyete yo muri Israel yari ivuye ku kibuga cy’i Mombasa, igiye muri Israel. Gusa abo bagenzi basaga 200 bagize imana izo missiles zihusha indege yabo.

Umutwe wiyita Ingabo za Palestina ni wo wivuze ibyo bitero byombi. Abapolisi ba Kenya bavuga ko bamaze guta muri yombi abantu 2 bakekaho uruhare muri ibyo bitero.

Amahanga menshi yamaganye ibitero by’ibyihebe muri Kenya.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza, Jack Straw, yavuze ko nta bimenyetso byari byerekana ko ibyo bitero ari bya Al Qaida. Yavuze icyakora ko hirya no hino ku isi hari ibyihebe bifite ibikoresho n’ubushobozi bwo kugaba ibitero nk’ibyo muri Kenya.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya i Moscou we ejo yavuze ko ibitero byo muri Kenya byerekana ko ibyihebe mpuzamahanga bibangamiye umutekano w’isi yose.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubudage, Joschka Fischer we asanga ibitero by’ibyihebe muri Kenya ngo bigamije gukaza intambara hagati y’Abanyapalestina na Israel.

Perezida George Bush w’Amerika na we yamaganye ibyo bitero byo muri Kenya, anavuga ko hakiri kare kugira ngo bemeze ko ibyo bitero ari ibya Al Qaida. Perezida Bush yanemeye gufasha guverinoma za Kenya na Israel muri anketi zizakurikiraho.

Israel n’Ubwongereza na byo byemeye gufasha abapolisi bo muri Kenya muri anketi. Etienne Karekezi araduha ibindi bosobanuro.

Perezida wa Kenya, Daniel Arap Moi, na we ejo yatangaje ko igihugu cye kizarwana n’abakigabyemo ibitero ku wa kane. Ibyo yabivugiye muri Uganda, aho ari m’uruzinduko.

Minisitiri w’intebe Ariel Sharon wa Israel we yarahiriye kuzahorera ibyo bitero byo muri Kenya n’ibindi bitero byibasiye Abanyaisrael muri Israel ubwaho.

Ibyo yabivuze ku wa kane amaze gutorerwa kuzahagararira ishyaka rye mu matora ataha. Sharon yavuze ko nta n’umwe mu bagabye ibyo bitero uzamucika.

Ku wa 5 cya kare Abanyapalestina barashe Abanyaisrael 6 bari ku biro by’amatora, n’aho bisi zihagarara ahitwa Beit Shean.

Babiri mu banyapalestina bari bafite izo mbunda na bo bahasize agatwe.




Shakira izindi nkuru z'Afurika hano

XS
SM
MD
LG