Uko wahagera

Burundi: Imishyikirano y'Agahenge Irakomeje - 2002-10-30


Ku wa 2 abategetsi b’Uburundi batangiye imishyikirano ku gahenge n’umwe mu mitwe ikomeye y’abahutu iyirwanya muri Tanzania. Ibyo byatumye ikizere ko intambara imaze imyaka 9 yose iyogoza Uburundi ishobora kuba iri mu nzira yo kurangira.

Ishami ry’umutwe CNDD-FDD riyobowe na Pierre Nkurunziza - ari na ryo rinini cyane mu barwanya ubutegetsi bw’i Bujumbura - ryiyemeje guhita rishyikirana ku gahenge. Ryari rimaze iminsi risaba ko imirwano yose ibanza igaharara mbere yo gutangira imishyikirano y’agahenge.

Icyumweru gishize cyose gisa nk’icyarangiye impande zombi zijya impaka ku byagombaga gukorwa kugira ngo imishyikirano y’agahenge itangire.

CNDD-FDD yo ngo yabanje gusaba ko imishyikirano y’agahenge ibanzirizwa n’amasezerano ahagarika imirwano yose. Guverinoma y’i Bujumbura yo ariko ngo yasangaga ihagarara ry’imirwano rigomba kujyana n’imishyikirano ku gahenge.

Guverinoma y’Uburundi ngo ntiyifuzaga gutandukanya ihagarara ry’imirwano yose n’imishyikirano ku gahenge. Uburyo CNDD-FDD yabivugaga ngo byatumaga guverinoma itekereza ko nta mishyikirano ku gahenge yari kuba imirwano itabanje guhagarara.

Icyo kibazo cyo kutumvikana ku cyagombaga kubanziriza ikindi - yaba ihagarara ry’imirwano cyangwa imishyikirano ku gahenge - cyaburijemo ikiciro cya mbere cy’imishyikirano yabanjirije iyo ku wa 2.

Ubwo ibyo bibazo bikemuwe rero, ku wa 3 imishyikirano hagati ya guverinoma y’i Bujumbura na CNDD-FDD , ishami rya Pierre Nkurunziza - irakomeza i Dar-Es-Salaam muri Tanzania.

Ibiro by’umuhuza Jacob Zuma bivuga ko ku wa 3 hazahura abahanga b’impande zombi kugira ngo banononsore umushinga w’amasezerano y’agahenge. Perezida Pierre Buyoya, kimwe na Pierre Nkurunziza, ngo ntibaba bari mu mishyikirano yo ku wa 3. Icyakora ngo bazaba bari mu yo ku wa kane icyakora.

Ibyo biro bivuga kandi ko umuhuza Zuma ku wa mbere yanabonanye n’intumwa z’umutwe PALIPEHUTU-FNL, ishami ry’Agathon Rwasa. Izo ntumwa ngo zatangaje ko zitahawe ububasha bwo gushyikirana na guverinoma y’inzibacyuho y’i Bujumbura kugeza igihe iyo guverinoma ngo izuzuriza ibyo PALIPEHUTU-FNL isaba.

Mu byo PALIPEHUTU-FNL yasabye ku wa mbere, ngo harimo ko guverinoma y’i Bujumbura ibanza gusenya icyo yita inkambi nk’izo Abanazi ba Hitler ziba mu Burundi, ikemera k’umugaragaro uwo mutwe wa FNL, igasubiza abasirikari bayo bose mu bigo byabo kandi ikanavanaho udutsiko tuyishyigikiye yahaye intwaro. FNL kandi ngo yanasabye ko abo yita imfungwa za poritiki bose babanza kurekurwa, kandi n’inkiko zica imanza ngo zikavanwaho.

Ibiro by’umuhuza Zuma bivuga ko ngo nta yindi migambi afite yo kwongera kubonana na PALIPEHUTU-FNL.

Mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo abakuru b’ibihugu byo muri Afurika yo Hagati n’Afurika y’Epfo bategetse imitwe irwanya guverinoma y’i Bujumbura kwumvikana na yo ku gahenge mu gihe cy’iminsi 30, cyangwa iyo mitwe igafatirwa ibindi byemezo bitasobanuwe.

XS
SM
MD
LG