Uko wahagera

Indonesia: Al Qaida Ngo Yakoze Ibara - 2002-10-15


Guverinoma ya Indonesia iratunga agatoki umutwe w’Ibyihebe Al Qaida kubera igisasu cyahitanye abantu basaga 185 ku kirwa cya Bali mu mpera z’icyumweru gishize. Abandi 200 barazimiye, mu gihe hakomeretse abagera kuri 300.

Guverinoma ya Indonesia ivuga ko Al Qaida ngo yakoranye n’udutsiko twaho muri indonesia kugira ngo ducure icyo gitero ku kirwa cya Bali. Kugeza ubu ariko nta we urivuga icyo gitero.

Minisitiri w’umutekano wa Indonesia, Susilo Bambang Yudhoyono avuga ko agiye guhagurukira ibyihebe.

Ibiro bya guverinoma bishinzwe iperereza muri Amerika, FBI, kimwe n’apolisi bo muri Australia bagiye gufatanya na guverinoma ya Indonesia guhiga abateze ibisasu byasenye night clubs 2 aho ku kirwa cya Bali.

Minisitiri w’intebe wa Australia, John Howard, avuga ko ibitero byo ku kirwa bya Bali ngo byibukije buri muntu wese ko nta muntu n’umwe ukingiye ubugizi bwa nabi bw’ibyihebe.

Perezida George Bush we arimo gusaba ko abateze ibyo bisasu ku kirwa cya Bali bahigishwa uruhindu. Kuri we, ibitero ibyihebe biherutse kugaba muri Indonesia, muri Koweit na Yemen ngo birasa. Ngo byerekana kandi ko abayoboke b’umutwe Al Qaida bagishishikaye, intambara n’ibyihebe ikaba igomba gukomeza.

Ubwongereza, Ubufaransa n’Ubudage na byo byamaganye ibisasu byo ku kirwa cya Bali. Ibyo bihugu byose bikeka ko hari abaturage babyo baguye muri ibyo bitero.

Abasirikari b’Ubwongereza bazobereye mu byo kurwanya ibyihebe na bo ku wa mbere bagiye muri Indonesia gufasha icyo gihugu gushaka abateze ibyo bisasu. Ubuyapani na bwo bwohereje abahanga m’ugukora anketi gufasha guverinoma ya Indonesia. Guverinoma y’Ubudage na yo yatangiye iryayo perereza kuri ibyo bitero.

Mu karere Indonesia ubwayo irimo, Minisitiri w’Intebe wa Malaysia, Mahathir Mohamad, yavuze ko ibyo bitero bibabaje. Yongereyeho kandi ko uburakari bw’Abahisiramu hirya no hino ku isi ngo burimo kwongera iterabwoba.

Guverinoma ya Philippines yo ku wa mbere yatangaje ko ishaka kubonana n’abategetsi ba Indonesia kugira ngo irebe niba hari aho igisasu cyaturikiye imbere ya Consulat ya Philippines na none ku kirwa cya Bali ku wa 6 hari aho gihuriye n’icyo cyahitanye imbaga.,

Abategetsi ba Timor y’Uburasirazuba, Hong Kong, Singapore, Koreya y’Epfo, Taiwan na Thailand na bo bamaganye ibyo bitero, bavuga ko abategetsi bo muri ako karere bose bagomba gukorera hamwe m’ukurwanya iterabwoba.

Papa Yohani Pahulo wa 2 na we yavuze ko ababajwe cyane n’ibyo bitero byo kuri Bali. Ibyo bitero ngo byuzuyemo ubugome n’ubujiji.

Kugeza ubu abapolisi bo muri Indonesia bamaze guhata ibibazo abantu basaga 24, harimo 2 bibanzeho cyane kurusha abandi.

XS
SM
MD
LG