Uko wahagera

Congo: FDLR Yahambirijwe Utwayo - 2002-09-25


Urwanda rurashinja Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo kurenga ku masezerano y’amahoro byasinyanye mu mpera z’ukwezi kwa 7 muri uyu mwaka.

Ku wa 3 guverinoma y’i Kinshasa yasabye Umutwe FDLR urwanya ubutegetsi bw’i Kigali guhambira utwawo, ukava muri Congo.

Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga i Kigali bavuga ko abarwanyi b’uwo mutwe bagomba kwamburwa intwaro no gusubizwa mu Rwanda. Uko ngo ni ko ayo masezerano Urwanda na Congo byasinyanye abiteganya.

Ku wa 2 guverinoma y’i Kinshasa yaciye ibikorwa bya poritiki by’umutwe FDLR, isaba abayobozi bawo kuva muri Congo mu gihe cy’amasaha 72. Umuvugizi wa guverinoma y’i Kinshasa avuga ko icyo cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kurangiza intambara yo muri Congo.

Itangazo rya Komiseri Mukuru wa guverinoma y’i Kinshasa, Vital Kamerhe, ryatungaga agatoki umutwe FDLR. Vital Kamerhe yatangarije ibiro ntaramakuru by’umuryango w’abibumbye, IRIN, ko ngo FDLR iri mu bituma ibikorwa byo kwambura intwaro imitwe irwana muri Congo bitagenda neza.

FDLR ivuga ko ari umutwe wa poritiki urwanya guverinoma y’i Kigali, ukanagira abasirikari Ufite ikicaro cyawo gikuru i Burayi, muri Autriche. Abayobozi bawo bakomeje kwitarura interahamwe n’abahoze ari abasirikari b’Urwanda mbere y’itsembabwoko ryo muri 1994.

FDLR yagiyeho mu mwaka wa 2001 ishyizweho n’impunzi z’Abahutu bahungaga abasirikari b’Urwanda muri Congo. Perezida wayo ni uwitwa Ignace Murwanashyaka. Na ho Visi-Perezida akaba uwitwa Christophe Hakizabera.

FDLR yarwanye k’uruhande rwa guverinoma y’i Kinshasa mu ntambara yarwanaga n’Urwanda na Uganda.

Guverinoma y’Urwanda yo isanga bamwe mu barwanyi ba FDLR ngo bari interahamwe.

XS
SM
MD
LG