Uko wahagera

Congo: Amahoro Ari Mu Nzira Nziza - 2002-09-13


Ku wa 5 Perezida Bush yabonanye na ba Perezida Paul Kagame w’’Urwanda, Laurent Kabila wa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo na Thabo Mbeki w’’Afurika y’Epfo i New York. Baganiriye k’uburyo bwo gutiza imbaraga amasezerano y’amahoro Urwanda na Congo biherutse gusinya.

Nta bindi bisobanuro byahise biboneka ku biganiro by’abo baperezida.

Hagati aho, ingabo za Zimbabwe na zo ku wa 5 zatangiye kuva mu mugi wa Mbuji Mayi mu majy’epfo ya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ababikurikiranira hafi bemeza ko iyo ari intambwe ikomeye mu nzira yo kurangiza intambara yo muri Congo imaze imyaka ine.

Mu myaka yose Zimbabwe yari imaze aho Mbuji Mayi, ngo ni yo yagenzuraga ibihakorerwa byose, cyane cyane icukurwa ry’amabuye y’agaciro.

Mu byumweru bishize Zimbabwe yatangiye kuvana abasirikari bayo muri Congo. Ku bihumbi 12 yigze kugira muri Congo, ubu hasigaye abagera ku bihumbi 3 gusa.

Uganda na yo imaze kuvana abasirikari bayo hafi bose muri Congo.

Urwanda, ari na rwo rufite abasirikari benshi muri Congo - bagera ku bihumbi 20 - ni rwo rutaratangira kubatahura n’ubwo rwabyemeye mu kwezi kwa 3.

Imiryango itanga imfashanyo ivuga ko intambara yo muri Congo imaze guhitana abantu bagera kuri miriyoni 2. Abatarazize imirwano ubwayo bazize kubura icyo barya n’aho bivuriza.

XS
SM
MD
LG