Uko wahagera

Tariki 11 Nzeri: Umunsi Ishyano Ryagwiriyeho - 2002-09-10


Umunsi Wakoze Intare mu Jisho

Tariki 11 Nzeri 2001 wabaye umunsi utazibagirana mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse n’ayo isi yose.

Kuri uwo munsi, ku wa kabiri, saa mbiri n’iminota 45 mu gitondo, ni bwo indege ya Boeing 767 y’isosiyete American Airlines yiroshye ku inzu imwe ya World Trade Center, i New York.

Iyo ndege yari yanyoye litiro zisaga ibihumbi 80 za lisansi yahise yaka, inacukura umwenge ungana umusozi mu igorofa rya 80 ry’iyo nzu. Abantu amagana n’amagana bahise bapfa badasambye, abandi batabarika bahera hagati y’iryo gorofa n’andi magorofa 31 yari hejuru yaryo.

Ubwo abashinzwe umutekano no gutabara abantu bahise batangira gusohora abakozi n’abandi bantu bari muri iyo nzu, mu magorofa yo hasi. Muri ako kanya kandi, amatelevision na yo yari atangiye kwerekana amashusho y’iyo ndege yiroha ku igorofa rya 80. Kugeza icyo gihe, abantu bari bagikeka ko ari impanuka yabaye.

Nyuma y’iminota 18 gusa indege ya mbere igonze inzu imwe ya World Trade Center, indi Boeing 767 y’isosiyete United Airlines yahubutse nk’iya Gatera, na yo iba yiroshye ku nzu ya kabiri ya World Trade Center, ku igorofa rya 60. Iyo ndege na yo yahise isandara, umuyonga n’ivu byiroha ku yandi mazu yari hafi aho, no hasi mu muhanda. Iby’impanuka byari birangiye. Amerika yari yatewe.

Mu gihe miriyoni z’Abanyamerika zari zikireba kuri television amarorerwa yari amaze kubera i New York, indi Boeing 757 y’isosiyete American Airlines yarimo izenguruka umurwa mukuru, Washington D.C., mbere yo kwiroha na yo ku nzu ya Departement y’Ingabo, Pentagon. Umuriro iyo ndege yateje watumye igipande kimwe cy’iyo nzu gihirima. Abakozi 125 b’iyo Departement bahasize ubuzima, hamwe n’abagenzi 64 bari muri iyo ndege.

Iryo bara ryari rimaze gukorwa na nde?

Ibyihebe by’Abahisiramu 19 byo muri Arabia Saoudite n’ibindi bihugu by’Abarabu byakoreraga umutwe Al Qaida w’Umunyarabiasaoudite, Osama Bin Laden. Ngo byihimuraga inkunga Amerika itera israel, uruhare rw’Amerika mu Ntambara yo muri Koweit mu ntangiriro ya za 1990, n’ingabo zayo zikiri mu Burasirazuba bwo Hagati.

Bimwe muri ibyo byihebe byari bimaze umwaka usaga biba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, byaranafashe amasomo yo gutwara indege mu mashuri y’abaderevu yo muri Amerika. Ibindi byari byinjiye muri Amerika hasigaye amezi makeya gusa ngo bikore ibara.

Ibyo byihebe uko ari 19 byari byashoboye kwinjirana ibyuma muri izo ndege ku bibuga 3 bitandukanye byo mu burasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Byari byahisemo indege zigiye muri Leta ya California, mu burengerazuba, kuko ari zo zari kuba zuzuye lisansi kubera indeshyo y’urwo rugendo. Izo ndege zose zikimara kuguruka, ibyihebe byahise bizigarurira, maze indege zari zisanzwe zitwara abagenzi zihinduka ibisasu bya karahabutaka.

Hatarashira iminota 15 indege ya 3 yituye kuri Pentagon i Washington D.C., amarorerwa y’i New York noneho yabaye akandare. Inzu imwe ya World Trade Center yahise igandara, yiroha hasi, maze ivumbi n’umwotsi biziba izuba.

Iyo nzu ubundi yari ikomeye k’uburyo n’inkubi y’umuyaga yari kuba ifite umuvuduko w’ibirometero bisaga 400 ku isaha nta cyo yari kuyikoraho. Nyamara ntiyashoboye kwihanganira ubushyuhe bw’iyo ndege yari imaze kuyiturikiramo, ihita ishonga nk’urujeni.

Uko byari byifashe i , kuri no muri

Ntibyatinze saa yine n’iminota 30 muri icyo gitondo inzu ya kabiri ya World Trade Center na yo iba ikubise ibipfukamiro hasi.

Abantu bagera hafi ku bihumbi 3000 baguye mu mazu ya World Trade Center no hafi yayo, harimo n’abazimya inkongi z’umuriro 343, n’abapolisi 23 barimo bagerageza guhungisha abantu bari mu magorofa yo hejuru. Abantu 6 gusa ni bo barokotse ayo mazu yombi amaze guhirima. Abandi bagera hafi ku bihumbi 10 barakomeretse. Abenshi muri bo bakomeretse cyane.

Hagati aho, indi ndege ya 4 yagombaga na yo kujya i California iturutse ku kibuga cy’i Newark, muri leta ya New Jersey, hafi y’i New York, na yo yari imaze kwigarurirwa n’ibyehebe 4. Kubera ko iyo ndege yari yatinze kuguruka ariko, abagenzi bari bayirimo bari bamenye amarorerwa yari amaze kubera i New York n’i Washington D.C. kuri telefone mobile.

Kubera ko bari bazi ko iyo ndege idasubiye ku kibuga nk’uko ibyihebe byababwiraga, bamwe mu bagenzi n’abakozi bo kuri iyo ndege bahisemo kurwana n’ibyihebe.

Barwanye n’ibyihebe rubura gica, bigeza aho ya ndege yihenangura, igatangira kugwa nk’ibuye. Mu kanya gato, saa yine n’iminota 10, iyo ndege yari imaze kwitura ahantu mu murima, mu burengerazuba bwa Leta ya Pennsylvannia.

Abagenzi 45 bose bari muri iyo ndege bahise bahagwa. Kugeza ubu ariko aho ibyihebe byari byayiyobeje byari bigamije gutera ntiharamenyekana neza. Harimo abemeza ko yari kugwa ku biro bya perezida - White House -, ku nteko ishinga amategeko - Kongere -, n’aho perezida w’Amerika aruhukira muri leta ya Maryland, hafi y’i Washington - Camp David.

Kubera ibibazo by’umutekano, indege ya Perezida George Walker Bush yari yiriwe izerera Amerika yose. Saa moya nimugoroba ariko yari ageze ku biro bye. Saa tatu ageza ijambo ku baturage kuri television na radio.

Muri iryo jambo, Perezida Bush yagize ati: “Ibyihebe bishobora kudusenyera amazu, ariko ntibishobora gusenya Amerika.” Yarongeye kandi agira ati: “Ntituzatandukanya ibyihebe byakoze aya marorerwa n’ababiha indaro.”

Ntibyatinze, ku itariki ya 7 Ukwakira, 2001, intambara n’ibyihebe iba iratangiye muri Afghanistan, iyobowe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Iyo ntambara yari igamije kuvanaho ubutegetsi bw’Abatalebani bwari bucumbikiye ibyihebe bya Al Qaida, no gusenya uwo mutwe wa Al Qaida.

Abatalebani ntibateye kabiri. Ariko intambara n’ibyihebe yo ntirarangira nyuma y’umwaka hafi umwe itangiye. Magingo aya, amarengero y’ikihebe gikuru - Osama Bin Laden - ntaramenyekana.

XS
SM
MD
LG