Uko wahagera

Zambia: Chiluba ngo Aforoda Ibiyobyabwenge - 2002-09-03


Muri Zambia abapolisi basatse ingo z’inkoramutima 2 za Frederick Chiluba wahoze ayobora icyo gihugu.

Abapolisi bagose urugo rwa se wabo, Ben Mwila, umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Zambia muri iki gihe, akaba yaranahoze ari minisitiri w’ingabo wa Zambia. Abapolisi basatse kandi n’urugo rwa Vernon Mwaanga wahoze ari minisitiri w’itangazamakuru wa Chiluba.

Ku wa 6 na none abapolisi bitwaje manda zo gusaka ibiyobyabwenge basatse inzu ya Frederick Chiluba ubwe. Abategetsi ba Zambia bavuga ko Chiluba ngo asigaye acuruza ibiyobyabwenge kuva yareka kuba perezida mu ntangiriro z’uyu mwaka. Chiluba we arabihakana.

Ku wa 5 urukiko rwo muri Zambia rwemeje icyemezo cy’Inteko Ishinga Amategeko yaho yambuye Chiluba uburenganzira bwo kudacirwa imanza za ruswa. Perezida wa Zambia w'iki gihe, Levy Mwanawasa, ashinja Frederick Chiluba yasimbuye kuba ngo yarateruye amamiriyoni y’amadolari mu masanduku ya leta mu gihe cy’imyaka 10 yamaze k’ubutegetsi.

XS
SM
MD
LG