Uko wahagera

Inama y'i Johannesburg Irakomeje - 2002-08-27


Inama y’Ubutaka ikomeje imirimo yayo i Johannesburg, muri Afurika y’Epfo. Iyo nama yakoreshejwe n’Umuryango w’Abibumbye izamara iminsi 10 yatangiye ku wa mbere, tariki ya 25 z’uku kwezi kwa 8. Intumwa zisaga ibihumbi 10 ziyirimo ziribanda ku buryo bwo kurwana ku bidukikije no gufasha abakene bo ku isi kwiteza imbere.

M’ugutangiza iyo nama ku wa mbere, Perezida Thabo Mbeki w’Afurika y’Epfo yavuze ko abatuye isi badashobora gukomeza kubaho nk’uko bimeze ubu, abenshi muri bo ari abakene, mu gihe imbarwa ari bo b’abakungu.

Ubu ku isi hari abantu basaga miriyari imwe batagira amazi meza bakoresha. Abandi bagera kuri miriyari 2 ntibagira uburyo bwo kwisukura kubera gukena.

Mu ntangiriro z’iyo nama, abari bayirimo na bo basabye ko habaho ibikorwa bigaragara mu rwego rwo kurwana ku bidukikije no kugera ku majyambere.

Mu bibazo byigwa mu rwego rw’amajyambere, hari imbogamizi ziterwa n’ibihugu byateye imbere mu majyambere - akaba ari na byo byanduza umwuka w’ikirere cyane, kimwe n’ibibazo by’ibidukikije mu bihugu bikennye.

Mu minsi itaha, izo ntumwa zizanita no ku bindi bibazo byihutirwa byugarije isi, harimo iby’ingufu, ubuhinzi, amazi meza n’ubuvuzi.

Mu cyumweru gitaha, abakuru b’ibihugu basaga 100 na bo bazigira hamwe gahunda yo gukemura ibyo bibazo. Gusa muri bo nta bwo Perezida George Bush wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika azaba arimo. Azaba ahagarariwe na Sekereteri wa Leta, Colin Powell.

Inama y’i Johannesburg ni yo ya mbere ibaye yiga iby’amajyambere atangiza nyuma y’imyaka 10 indi nama nkayo ibereye i Rio de Janeiro, muri Bresil, muri 1992.

Ubwo iyo nama yatangiraga ku wa mbere, Umunyamabanga Mukuru wayo, Nitin Desai wo m’Umuryango w’Abibumbye, yemeye ko nta byinshi byagezweho kuva mu nama y’i Rio de Janeiro. Kuri we, ngo imibereho y’abaturage yarushijeho kuba myiza bukeya, ndetse n’amategeko arwana ku bidukikije arakazwa. Gusa nk’ibibazo by’ubukene n’indwara ngo biracyari byose. Ndetse ubutaka, amazi n’amashyamba na byo ngo bikomeje kwangirika.

Netin Desai yakomeje avuga ko gukemura ibyo bibazo birenze kwihutirwa. Urugero yatanze ni ihindagurika ry’ikirere rya buri kanya, byaba amapfa mu majy’epfo y’Afurika yugarije miriyoni 13 z’abantu, cyangwa se imyuzure i Burayi no muri Asia igera amajanja abantu bagera kuri miriyoni 10. Ibyo byose rero ngo birasaba ko isi yose ihagurukira rimwe.

XS
SM
MD
LG