Uko wahagera

Deo Mushayidi Azaguma mu Buroko


Urukiko rwemeje ko umunyepolitiki Deo Mushayidi aguma mu buroko. Icyifuzo cy’umunyepolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, Deo Mushayidi, cyo kurekurwa by’agateganyo, urukiko rwagiteye utwatsi. Rwategetse ko Mushayidi yaguma mu buroko, mu gihe iperereza ku byaha bitandukanye ashinjwa n’ubushinjacyaha rigikomeza.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, rwafashe icyo cyemezo ku ya 19 z’ukwezi kwa 3 mu mwaka wa 2010. Urwo rukiko rwatanze impamvu ko ibyaha Mushayidi akurikiranweho biremereye. Ko aramutse arekuwe ashobora gutoroka ubutabera, ndetse akanasibanganya ibimenyetso by’ibyo byaha.

Me Mutembe Yves, umwe mu bunganira Mushayidi, yatangaje ko atishimiye na gato icyo cyemezo cy’urukiko. Ati ”tugiye kujuririra urundi rukiko, turebe ko uwo twunganira yarekurwa by’agateganyo”.

Deo Mushayidi, ni Perezida w’ishyaka PDP-Imanzi, ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali, ndetse rigakorera politi hanze y’u Rwanda. Yafatiwe i Burundi ku ya 5 z’ukwezi kwa 3 mu mwaka wa 2010, ahita azanwa mu Rwanda.

XS
SM
MD
LG