Uko wahagera

Mu Bujurire na Rujugiro, Urukiko Rwemeje ko Abanyamakuru b’Umuseso Batsinzwe


Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, rwavuze ko ubujurire bw’Abanyamakuru b’Umuseso Didas Gasana na Kabonero Charles nta shingiro bufite. Kimwe n’Ubujurire bw’Umunyemari Rujugiro. Urwo rukiko rwemeje ko batsinzwe, ko urubanza rwaciwe mu rwego rwa mbere rugumana agaciro. Bari bakatiwe igihano cy’umwaka gisubitswe mu gihe cy’imyaka ibiri na miliyoni imwe y’indishyi z’akababaro.

Urwo rukiko, rwanze impamvu zose abo banyamakuru bashingiyeho barujuririra. Nko kuba batarahawe uburenganzira bwo kunganirwa. Kuri iyi mpamvu, urukiko rwavuze ko inshuro nyinshi abo banyamakuru bagiye basubikisha urubanza mu rw’ibanze, bitwaje kubura ubunganira. Nyuma urukiko rusanga rutahora muri ibyo.

Ku mpamvu y’uko ubushinjacyaha bwaruvuyemo urukiko rwa mbere rukabakatira rushingiye ku kirego bwari bwatanze, Urukiko rwavuze ko kuva mu rubanza k’ubushinjacyaha bitarubuza kurukomeza, kubera ko bwavuyemo nyamara bwarashyikirije ikirego urukiko.
Izindi mpamvu abo banyamakuru bari batanze nko kuba barahanwe kubera ko batashyikirije urukiko ibimenyetso mu gihe mu bujurire bari babifite, ntacyo urukiko rwayivuzeho.
K’ubujurire bw’umunyemari Rujugiro wasabaga ko ibirego by’ubushinjacyaha byatandukanywa n’icy’indishyi, yitwaje ko nta bimenyetso no kuba atarishimiye imikirize y’urubanza rwa mbere , urukiko rwavuze ko nta shingiro nabyo bifite.

Mu bujurire, urukiko rwemeje ko igihano cy’umwaka gisubitswe mu gihe cy’imyaka ibiri n’indishyi ya miliyoni, abo banyamakuru bakatiwe mu kwezi kwa 2 mu mwaka wa 2008, kigumana agaciro.

Hakurikijwe amategeko y’u Rwanda, mu gihe abo banyamakuru bakatiwe igihano kiri munsi y’imyaka 10, nta rundi rukiko bashobora kujuririra.
Ikinyamakuru Umuseso numero 283, nicyo cyari cyatumye umunyemari Rujugiro arega abo banyamakuru b’Umuseso. Mu nkuru bari bamwanditseho “Umunyemari Rujugiro yatorotse ubutabera nyuma yo gufungwa, akurikiranweho ibyaha 57”. Nyamara, nyuma y’iyi nkuru, mu mwaka wa 2009, umunyemari Rujugiro yatawe muri yombi I Londre mu Bwongereza bisabwe n’ubutabera bw’Afurika y’epfo.

Aba banyamakuru Gasana na Kabonero, mu kwezi kwa 2 mu mwaka wa 2010, mu rwego rwa mbere, bari bakatiwe igifungo cy’umwaka kuri Kabonero n’amezi 6 kuri Gasana. Uru rubanza cyakora, batubwiye ko bitegura kurujuririra.


XS
SM
MD
LG