Uko wahagera

Lt. Gen Kayumba Nyamwasa na FPR -Inkotanyi


Lt. Gen. Kayumba Nyamwasa, icyo aricyo ni FPR-Inkotanyi yabimugize. Bwana Ngarambe Francois, Umunyamabanga mukuru wa FPR-Inkotanyi, ishyaka riri k’ubutegetsi mu Rwanda, yatangarije abanyamakuru ko uwo muryango utazihanganira abanyamuryango bawo bakora amakosa, bitwaje ko babohoye u Rwanda. Uwo yatunze agatoki ni Lt. Gen Kayumba Nyamwasa, uherutse guhunga u Rwanda, unashinjwa guhungabanya umutekano w’igihugu.

Bwana Ngarambe mu mvugo ikomeye, yagize ati” Kayumba niba yarabaye n’Ambasaderi, niba yarabaye na jenerali, yakuriye, yabaye icyo aricyo abigizwe na FPR.

Nyamara Bwana Ngarambe yatangaje ibi mu gihe ari mu bantu ingingo ya 59 y’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, ibuza kujya mu mitwe ya politiki, harimo abasirikare. Kandi Lt. Gen Nyamwasa n’ubwo yari Ambasaderi, yari akiri mu gisirikare, nti yari akwiye kugira ibyo abazwa n’umutwe wa politiki.

Mu kiganiro yagiranye n’Ijwi ry’Amerika, Lt. Gen Nyamwasa, yatangaje ko yahunze, nyuma yo guhamagazwa k’ubunyamabanga bukuru bwa FPR, agahatwa ibibazo.


XS
SM
MD
LG