Uko wahagera

Dr. ZirimwabagaboYakatiwe Burundu


Uwabaye Perefe wa Gisenyi, Dr. Zirimwabagabo Charles, yakatiwe burundu n’inkiko zisanzwe kubera Jenoside. Dr. Zirimwabagabo Charles, wabaye Perefe w’icyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi yakatiwe igihano cya burundu n’urukiko rwisumbuye rwa Rubavu mu ntara y’i Burengerazuba. Yashyizwe mu rwego rwa mbere mu bahoze ari abayobozi b’u Rwanda. Yahamwe n’ibyaha byo gutegura no gushyira mu bikorwa jenoside.

N’ubwo Dr. Zirimwabagabo yakatiwe, ntabwo yigeze aburana. We n’abamwunganira bivanye mu rubanza, kubera ko batahawe igihe gihagije cyo kurwigaho.

Dr. Zirimwabagabo yabaye Perefe wa Gisenyi kuva ku ya 18 z’ukwezi kwa 4 mu mwaka wa 1994, kugeza mu mwaka wa 1996. Yatawe muri yombi mu kwezi kwa 3 mu mwaka wa 2009. Ni umuganga muri service ikurikirana indwara z’abagore, mu bitaro bikuru bya Kigali, CHUK. Yari asanzwe afungiwe muri gereza ya Gisenyi, aho yigeze kuyobora.


XS
SM
MD
LG