Uko wahagera

Ingorane z’Umuyobozi wa  FDU-Inkingi ku Murenge wa Kinyinya


Umuyobozi w’umugambwe FDU-Inkingi, yagira asige agatwe ku Murenge wa Kinyinya. Insoresore zitashoboye kumenyekana, zibasiye abayobozi ba FDU-Inkingi, ubwo bajyaga ku murenge wa Kinyinya, mu karere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali, gushakayo ibyangombwa. N’ubwo umuyobozi wa FDU- Inkingi, Umuhoza Ingabire Victoire, yabashije kuzica mu irihumywe, uwitwa Joseph Ntawangundi bari kumwe, zaramukubise, zimugira intere.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Eric Kayiranga, yatangarije Ijwi ry’Amerika ko abaturage bari bazindukiye kuri uwo murenge aribo bateje ako kavuyo. Ati” Ingabire yaje abasanga bategereje ku murongo, kugira ngo babone ibyangombwa, abacaho, baherako bararakara, batangira kumutuka, bashaka no kumukubita”. Kayiranga yongeyeho ko polisi yatangiye gukora iperereza, ikaba imaze guta muri yombi abantu batanu bari muri icyo gikorwa.

Ingabire we, tuvugana, yadutangarije ibinyuranye n’ibyo Kayiranga yatubwiye. Yagize ati” Umuyobozi w’Umurenge wa Kinyinya niwe ubwe wampamagaye ngo nze mfate ibyangombwa nashakaga. Nkinjira mu murenge, insoresore nyinshi zanyinjiyeho, zitangira kunsunika, zihita zinyaka isakoshi yarimo ibyangombwa byanjye byose”.

Ingabire yakomeje avuga ko ibyo bintu byari byateguwe. Ati” N’ubwo batangiye kudukubita,iryo terabwoba ntirizatuma dusubira mu buhungiro. Yanaboneyeho kutubwira ko Ntawangundi yavuye mu bitaro byitiriwe umwami Faycal aho yavurirwaga. Umuvugizi wa Polisi, yatubwiye ko bagiye gukora iperereza bakanamenya uwaba yatwaye ibyangombwa bya Madamu Ingabire.

Ishyaka FDU-Inkingi ryageze mu Rwanda ku ya 16 z’ukwezi kwa 1 mu mwaka wa 2010. Rije gukomeza politiki mu Rwanda, aho ryamaze gutangaza ko Ingabire ariwe uzarihagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika, azaba mu Rwanda mu kwezi kwa 8 mu mwaka wa 2010.

XS
SM
MD
LG