Uko wahagera

Mutsindashyaka na Gatwabuyenge Mu Bujurire


Ku itariki ya 27, ukwezi kwa mbere, umwaka wi 2010, Mutsindashyaka Theoneste wahoze ari umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, na bagenzi be bitabye urukiko rw’ubujurire rwisumbuye rw’akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali. Mu bujurire bwe, Mutsindashyaka asaba ko igifungo cy’umwaka yakatiwe mu rwego rwa mbere cyateshwa agaciro.

Mutsindashyaka yabwiye urukiko ko mu rwego rwa mbere umucamanza yaranzwe n’amarangamutima, amutumiza atagamije kumuha ubutabera ahubwo agamije kumufunga.

Umwunganira, Me Umubyeyi Beatrice, yavuze ko ingingo zimwe zo mu itegeko nshinga, nk’ijyanye no kunganirwa, itigeze yitabwaho mu rwego rwa mbere.

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwatangaje ko rugiye gusuzuma ibyo rwashyikirijwe na Mutsindashyaka n’abamwunganira, urubanza rukazasubukurwa kuya 3 z’ukwezi kwa 2 mu mwaka wa 2010.

Muri urwo rubanza, Mutsindashyaka ari kumwe na Gatwabuyenge Vicent wahoze ari umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa remezo. Kimwe na Mutsindashyaka, nawe arasaba ko igihano yakatiwe mu rwego rwa mbere cy’imyaka itatu giteshwa agaciro.

Bose bari muri gereza, kandi bakurikiranweho icyaha cyo guhombya Leta akayabo ka miliyari 3 z’amafaranga y’u Rwanda, yari agenewe kubaka ibiro bishya by’intara y’iburasirazuba, Mutsindashyaka yanabereye guverineri.


XS
SM
MD
LG