Abapolisi b’abagenzacyaha bo mu Bufaransa taliki ya 20 z’ukwezi kwa mbere bataye muri yombi umuganga w’Umunyarwanda witwa Sosthène Munyemana. Sosthène Munyemana aregwa ibyaha bya jenoside n’ibyaha by’intambara.
Dr Sosthène Munyemana afite imyaka 46 y’amavuko. Kuva mu kwezi kwa 11 mu 2001, akora mu bitaro by’ahitwa Villeneuve-sur-Lot, mu mujyi wa Bordeaux, mu majyepfo y’uburengerazuba bw’Ubufaransa. Kuva mu 1995, umushinjacyaha w’u Rwanda amukurikiranyeho ibyaha bya jenoside, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Naho igipolisi mpuzamahanga Interpol kimushakisha kuva mu 2006. Kimurega ibyaha bya jonoside n’ibyaha by’intambara.
Munyemana amaze gufatwa taliki ya 20 z’ukwa mbere, abapolisi bamumaranye amasaha menshi bamubaza, nyuma baramurekura by’agateganyo, bamutegeka kuzitaba kuri parquet mu minsi irindwi. Kubera ko u Rwanda rusaba ko yoherezwayo, ni yo ngingo ya mbere ubutabera bw’Ubufaransa bugomba gusuzuma.
Kuva mu 1989 kugeza mu kwezi kwa gatandatu 1994, Dr. Sosthene Munyemana yakoraga mu bitaro bya kaminuza y’u Rwanda i Butare. Mu gihe cy’amashyaka menshi mu Rwanda, yagiye muri MDR. Amaze guhunga, yamaze amezi make muri Zaire. Yageze mu Bufaransa mu kwezi kwa cyenda 1994. Abantu batangiye kumushyira mu majwi mu 1995 ko yaba yaragize uruhare muri jenoside. Bamuregaga ubwicanyi bukomeye cyane kugeza n’aho bamuha izina ry’Umubazi w’i Tumba. I Tumba, ho mu mujyi wa Butare, ni ho yari atuye.
Uretse aho i Tumba, bemeza kandi ko yaba yarishe abarwayi benshi mu bitaro by’i Butare. Urugaga rw’abahohotewe bo mu Rwanda rwavutse mu Bufaransa n’Urugaga mpuzamahanga rw’amashyirahamwe aharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu bamureze ku italiki ya 18 y’ukwa cumi mu mwaka w’1995 mu Bufaransa.
Sosthene Munyemana avuga ko ibyo bamushinja byose ari ibinyoma. Nyamara byatumye ubuhungiro yasabye akigera mu Bufaransa babumwima. Mu kwezi kwa mbere mu 2008, Urukiko rw’uburenganzira ku buhungiro rwavuze ko “hari amakenga menshi y’uko yaba yaragize uruhare mu byaha byibasiye inyokomuntu.” Yajuririye icyemezo cyarwo cyo kumwangira ubuhungiro. Ntarabona igisubizo cy’ubujurire bwe.
Munyemana avuga ko azira ubwumvikane hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa. Ibihugu byombi bitangiye kugira umubano mwiza cyane, uzashimangirwa n’urugendo perezida Nicolas Sarkozy azagirira mu Rwanda ku italiki ya 26 y’ukwezi kwa kabili umwaka wa 2010.
Munyemana yabwiye ikigo ntaramakuru cy’Ubufaransa AFP, ati: “Nibaramuka banshubije mu Rwanda nkicwa, ministri w’ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa, Bernard Kouchner, azabyirengere kuko ndi umwere.” Hashize ibyumeru bibili ministri Kouchner asuye u Rwanda.