Uko wahagera

Kunywa Itabi


Mu bihugu byinshi by’Afrika, kunywa itabi bisa nk’ikintu kinjiye mu muco no mu mibereho y’abantu ya buri munsi. Kuri ubu mu Rwanda, itabi riranyobwa cyane, kandi n’abarigurisha bavuga ko bakuramo inyungu y’akayabo.

Mu Rwanda, hari itegeko ribuza abantu kunywera itabi mu ruhamwe, n’ubwo hari abakomeza kubikora nta nkomyi. Bisa nk’aho batazi ingaruka zo kurenga ku mategeko, batibagiwe no kwangiza ubuzima bwabo. Ku bijyanye n’icyo kibazo cy’ubuzima, ku mihanda hari ibyapa byinshi bisobanura ko itabi ari ribi ku buzima bw’umuntu urinywa n’abamuri hafi.

N’ubwo ariko inzego z’ubutegetsi zafashe ingingo n’ibyemezo binyuranye bigamije kugabanya umubare w’abantu banywa itabi,abakora itabi n’abaricuruza bakomeza kugerageza kureshya abanywi baryo ngo baryitabira kurushaho.

Nk’uko mubikurikira mu kiganiro “Dusangire Ijambo”, ubwo buryo ni bwinshi kandi buteye kwibaza ku bindi bikorwa by’ubugiraneza. Ni ikiganiro mwateguriwe na Etienne Karekezi afashijwe na Jeanne d’Arc Umwana uri mu Rwanda.

XS
SM
MD
LG