Uko wahagera

Minisitiri Bernard Kouchner mu Ruzinduko mu Rwanda


Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa ari mu ruzinduko mu Rwanda. Uru ruzinduko rwa, Bernard Kouchner, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa rubaye nyuma y’igihe gito u Rwanda n’u Bufaransa byongeye gusubukura umubano. Azamara mu Rwanda iminsi itatu.

Uru zinduko rwe rwaraye rutangiye mu ijoro ryo kuya 6 z’ukwezi kwa 1. Ruri mu rwego rw’uruzinduko agirira mu bihugu bitanu byo ku mugabane w’Afrika.

Kouchner asuye u Rwanda mu gihe ibihugu byombi byamaze gushyiraho abazabihagarira. Mu gihe bazaba bemejwe, imiryango ya za Ambasade z’ibyo bihugu izongera ifungure imiryango ku mugaragaro.

U Rwanda n’u Bufaransa byongeye gusubukura umubano mu mpera z’ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2009. Hari hashize imyaka itatu ibyo bihugu byaracanye umubano biturutse ku mpapuro zo guta muri yombi abasirikare 9 b’u Rwanda, zatanzwe n’umucamanza w’umufaransa Jean Louis Bruguere.

Bernard Kouchner yaherukaga mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka wa 2008.

XS
SM
MD
LG