Uko wahagera

Gacaca yahaye Masabo burundu y'umwihariko


Urukiko gacaca rwo mu karere ka Nyanza mu ntara y’amajyepfo rwakatiye umuririmbyi Masabo Nyangezi Juvenal igifungo cya burundu y’umwihariko. Urwo rubanza rwasomwe ahagana mu ma saa yine z’ijoro kuwa kane taliki ya 10 z’ukwezi kwa 10 z’ukwezi kwa 12 mu mwaka wa 2009.

Masabo yahamwe n’ibyaha byo gushishikariza abantu gukora jenoside; kujya mu nama ategura jenoside no kwitwara gisirikare. Urukiko rwamuhanishije igihano kiruta ibindi byose mu Rwanda cya burundu y’umwihariko, mu rubanza rwaciywe adahari. Aho Masabo yaba aherereye ntihigeze hasobanurwa. Urukiko rwavuze ko bimwe mu byaha Masabo yaregwaga yabikoreye ahahoze ari muri za perefegitura ya Gikongo n’iya Butare mu majyepfo y’u Rwanda.

Umuririmbyi Masabo Nyangezi Yuvenali, azwi cyane mu Rwanda mu njyana z’indirimbo Nyarwanda zerekeye urukundo. Urubanza rwaciwe mu rwego rwa mbere. Amategeko ateganya ko Masabo afite uburenganzira bwo kujurira mu gihe kitarenze iminsi 15.

XS
SM
MD
LG