Uko wahagera

Ikinyamakuru UMUSESO mu Butabera


Ikinyamakuru Umuseso congeye gukurikiranwa mu butabera. Intandaro yo kongera gukurikirana abanyamakuru b’ ikinyamakuru kigenga Umuseso, ni inkuru yasohotse muri icyo kinyamakuru No 38. Iyo nkuru ivuga k’urukundo rw’ibanga hagati ya Minisitiri Musoni Protazi n’umuyobozi mukuru w’umujyi wa Kigali Dr Aisa Kirabo Kacyira. Ababazwa iyo nkuru ni Umwanditsi mukuru n’umuyobozi mukuru b’icyo kinyamakuru.

Didas Gasana, umwandisti mukuru w’ikinyamakuru Umuseso yitabye ubugenzacyaha kuya 4 z’ukwezi kwa 12 mu mwaka wa 2009, abazwa iby’iyo nkuru, mu gihe cy’amasaha 8. Nk’uko yabitangarije Ijwi ry’Amerika, ubugenzacyaha bwamubwiye ko bumukurikiranyeho icyaha cyo gusebya bamwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda, bunamubaza abantu bamuhaye iyo nkuru.

Gasana yatubwiye ko yabasubije ko atabatangariza ubugenzacyaha, ko azabatangaza ageze mu rukiko.

Gasana yadutangarije ko ubugenzacyaha bwamubwiye ko kuya 7 z’ukwezi kwa 12 mu mwaka wa 2009, buzamumenyesha indi saha agomba kuzabwitabiraho.

Uru rubanza rw’Umuseso ruje mu gihe umwanditsi mukuru wacyo, Gasana Didas, n’umuyobozi mukuru, Kabonero Charles, bafite urundi rubanza baburana n’umunyemari Rujugiro Tribert. Urwo rubanza rugeze mu rwego rw’ubujurire, aho ruzaburanishwa mu kwezi kwa 2 mu mwaka wa 2010.


XS
SM
MD
LG