Uko wahagera

Ambasaderi wa Kongo Mushya Mu Rwanda


Hashize amezi ane guverinoma y'u Rwanda yemeje ko, Norbert Nkulu Kilombo, yahagarararira igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu Rwanda. Kuya 16 z’ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2009, Ambasaderi Kilombo yashyikirije Perezida w'u Rwanda impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda

Umubano w'ibihugu byombi ushingiye kuri za ambasade wongeye gusubukurwa nyuma y'imyaka irenga 10 imiryango ya z’ambasade z'ibihugu byombi ifunze. Ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa, bwana Rugira Amandin, we yamaze gutangira imirimo ye.

N'ubwo Ambasaderi Kilombo yageze mu Rwanda, Ijwi ry''Amerika ryasuye aho ambasade ya Kongo yahoze ikorera mu Kiyovu mu mujyi wa Kigali, risanga iyo nzu yarangiritse cyane, kubera imyaka imaze ifunze imiryango.

N’ubwo ntawabihamya, bisa n’aho atariho iyo ambasade izakorera kuko hatigeze hasanwa. Abantu batandukanye twashoboye kuvugana nabo, batubwiye ko kugeza ubu ambasade ya Kongo mu Rwanda itarafungura imiryango, kubera ko itari yabona aho ikorera.

XS
SM
MD
LG