Urukiko rwateye utwatsi inzitizi z’umunyamakuru Gasasira. Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama mu mujyi wa Kigali, rwavuze ko inzitizi zitandukanye rwagaragarijwe n’umunyamakuru Gasasira J. Bosco arusaba ko ikirego rwashyikirijwe n’ubushinjacyaha kitakakirwa kandi ko cyateshwa agaciro ko izo nzititizi nta shingiro zifite. Urukiko rwavuze ko ruzatangira kuburanisha urwo rubanza mu mizi yarwo, kuya 12 z’ukwezi kwa 10 mu mwaka wa 2009.
Mu nzitizi Gasasira yari yatanze, yari yagaragarije urukiko ko dosiye yaruregewe itari yuzuye. Kubera ko urukiko rwayishyikirijwe Gasasira atarabazwa n’ubushinjacyaha.
Umunyamakuru Gasasira n’umwe mu bamwunganira, bahise bagaragaza ko batishimiye icyo cyemezo cy’urukiko. Ariko nti bacyijuririye. Banagaragaje ko batishimiye itariki y’iburanisha bahawe ko ari iya vuba cyane
Gasasira yabwiye Ijwi ry’Amerika ko urubanza rwe rurimo kwihutishwa k’uburyo budasanzwe, asanga hari ibyihishe inyuma yarwo. Ati” icyi kirego cyanjye ni politiki, nta butabera bw’ukuri nizeye kuzabona “ .
Umunyamakuru Gasasira, aregwa ibyaha bitatu byo gutukana, gusebanya no kwivanga mu buzima bwite bw’undi muntu. Ibi byaha yabikoze mu mwuga w’itangazamakuru mu kinyamakuru No 59 ; mu nkuru “ Abanyamakuru bivanze mu busambane bwa Procureur Mutangana na Dr Diane Gashumba barabizira”