Uko wahagera

Mu Mutara Abana Bigira Munsi y’Igiti


Mu Rwanda, mu Mutara abana bigira munsi y’igiti ni abo gutabarwa. Ijwi r’Amerika ryageze i Nyagatare mu ntara y’iburasirazuba ku kigo cy’amashuri abanza cya Rwimiyaga, rihasanga ibiti birindwi byegeranye by’iminyinya, abana bigira munsi yabyo, bicaye hasi, bifatwa nk’ibyumba by’amashuri.

Nk’uko abarezi babo bana babidutangarije, hashije imyaka irenga 10 bamwe mu bana bigira munsi y’ibiti, abandi bigira mu byumba bidasakaye, aho biga bicaye hasi abagize amahirwe bakicara ku nginga z’ibiti.

Abo bana ubwo twageraga aho ku Rwimiyaga, twasanze bari kwigira mu ishuri ryo munsi y’igiti. Abarezi babo badutangariza ko bigisha bacungana n’uko igiti gikora igicucu ariko ko iyo imvura iguye bakwira imishwaro.

Abo barezi banatubwiye ko kwigisha muri ubwo buryo bigira ingaruka ku bana aho usanga batarangiza amasomo yose uko bikwiye.

Cyakora, abo barezi bafite icyizere ko ni bigenda neza, mu kwezi kwa 1 mu mwaka wa 2010, bamwe muri abo bana bashobora kuzareka kwigira munsi y’igiti, bakigira mu byumba by’amashuri byatangiye muri iki gihe kubakwa.

XS
SM
MD
LG