Uko wahagera

Uwahoze ari Perefe wa Gitarama, Yagizwe Umwere muri Gacaca


Nyuma yo gukatirwa burundu y'umwihariko aho umuntu afungirwa mu kato, hari mu kwezi kwa 7 mu mwaka wa 2009, uwahoze ari perefe wa Gitarama, Bwana Hategeka Augustin, yagizwe umwere mu bujurire bwa gacaca. Urukiko gacaca, rwemeje ko ibyaha akurikiranweho bya jenoside bitamuhama.

Isomwa ry'uru rubanza, ryabaye ku itariki ya 25 z'ukwezi kwa 8 mu mwaka wa 2009, I Kabwayi mu ntara y'amajyepfo. Urukiko gacaca rumuhanaguraho ibyaha by'ubufatanyacyaha mu bwicanyi bwibasiye abarimu b'I Kabwayi mu gihe cya jenoside.

Ni ku nshuro ya kabiri, Hategeka agirwa umwere muri gacaca. Mu kwezi kwa 3 mu mwaka wa 2009, nabwo yari yabaye umwere. Cyakora, nyuma y'ikusanyamakuru ryihariye rya Kabwayi ryakozwe mu kwezi kwa 5 mu mwaka wa 2009, yongeye gutungwa agatoki atabwa muri yombi. Maze mu kwezi kwa 7 akatirwa igihano cya burundu y'umwihariko ari nacyo gisumba ibindi mu mategeko y'u Rwanda.

Hategeka Augustin, yabaye Perefe w'icyahoze ari perefegitura ya Gitarama. Yanabaye n'umuyobozi w'akarere ka Muhanga muri iyo perefegitura.Nyuma y'iyi mirimo ya politiki kugeza ubwo yakurikiranwaga muri gacaca, arikorera ku giti cye.

XS
SM
MD
LG