Uko wahagera

Umuyobozi w’Ikinyamakuru Umuvugizi, Yari Yatawe muri Yombi


Ku gicamunsi cyo ku itariki ya 18 z’ukwezi kwa 8 mu mwaka wa 2009, nibwo abapolisi bambaye imyenda ya gisiviri, bataye muri yombi umuyobozi w’ikinyamakuru kigenga Umuvugizi, Gasasira J. Bosco. Yaje kurekurwa nyuma y’amasaha abiri.

Bakimara kumuta muri yombi, abo bapolisi, bamujyanye ku bushinjacyaha bw’urukiko rw’ibanze rwa Kagarama mu Karere ka kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Ubwo bushinjacyaha bwatangarije Gasasira ko aribwo bwategetse ko atabwa muri yombi, nyuma yo kumushaka bwaramubuze.

Nk’uko Gasasira nyuma yo kurekurwa yabitangarije Ijwi ry’Amerika, ubushinjacyahabwamumenyesheje ibyo bumukurikiranyeho , ko ari icyaha cyo gusebanya no kwivanga mu buzima bwite bw’undi muntu.Ibyo byaha yabikoze mu nyandiko yasohoye mu kinyamakuru Umuvugizi No 59, ifite umutwe “Abanyamakuru bivanze mu busambane bwa Procureur Mutangana na Dr Diane Gashumbabarabizira.”

Gasasira yatubwiye ko yanze kugira icyo atangariza ubushinjacyaha kubera ko ntawe umwunganira mu mategeko yari afite. Ubushinjacyaha bwamubwiye ko agomba kongera kubwitaba ku itariki ya 21 z’ukwezi kwa 8 mu mwaka wa 2009, yitwaje n’umwunganira, kugira ngo yuzuze neza dosiye ye.


XS
SM
MD
LG