Uko wahagera

U Rwanda Kwinjira muri Gasutamo Imwe ya EAC


Guhera ku itariki ya mbere z’ukwezi kwa 7 mu mwaka wa 2009, u Rwanda n’u Burundi nibwo byinjiye muri gasutamo imwe y’ibihugu bigize umuryango w’Afrika y’iburasirazuba, EAC. Ibicuruzwa bikorerwa muri ibyo bihugu, bizajya byinjira mu bihugu bigize EAC nta misoro n’amahoro bitanze.

Cyakora, kugira ngo u Rwanda rwirinde ihungabana ry’ubukungu bwarwo ryaturuka mu kwinjira muri iyo gasutamo imwe ya EAC, inama y’abaminisitiri yateranye ku itariki ya 26 z’ukwezi kwa 6 mu mwaka wa 2009, yemejwe urutonde rw’ibiribwa bizajya bicibwa amahoro anyuranye. Ijwi ry’Amerika ryagerageje gushakisha urwo rutonde nti twashobora kurubona.

Abanyarwanda batandukanye babwiye Ijwi ry’Amerika ko bateze byinshi kuri iyo gasutamo imwe ya EAC u Rwanda rwinjiyemo. Madamu Uwantege Speciose yagize ati” bizatuma ibiciro by’ibiribwa bimwe by’ibanze, nk’umuceri n’isukari byibura bigabanuka”.

Ukwinjira muri gasutamo imwe ya EAC k’u Rwanda n’u Burundi, bihuriranye no kuba ibyo bihugu bizatangira gukurikiza ingengo y’imari ya EAC, itangira mu kwezi kwa 7 ikarangira mu kwezi kwa 6 k’umwaka ukurikiyeho.


XS
SM
MD
LG