Uko wahagera

General Rwarakabije Paul mu Rukiko Gacaca


General Rwarakabije Paul akurikiranyweho ibyaha bya jenoside yitabye urukiko Gacaca. Rwarakabije Paul ni umusirikare mukuru wo mu gisirikare cy’u Rwanda, RDF, ufite ipeti rya jenerali. Muri iki gihe ni umwe mu bakomiseri bagize komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo. Ubwo yitabaga bwa mbere urukiko Gacaca rw’umurenge wa Kacyiru mu mujyi wa Kigali ku wa gatandatu, italiki ya 20, ukwezi kwa gatandatu, umwaka wa 2009, yari yambaye imyenda isanzwe ya gisivile. Yatangiye kuburanishwa n’urwo rukiko Gacaca kubera ibyaha akurikiranweho bya jenoside. Ibyaha byose aregwa yarabihakanye.

Mu byo Gen. Rwarakabije ashinjwa harimo urupfu rw’umuryango wa Dr. Kayijamahe n’abandi bantu 8 bo muri uwo muryango. Abo bantu bari bahungiye kwa Gen. Rwarakabije mu rugo, ku Kacyiru mu gihe cya jenoside. Anakurikiranweho kandi ubwicanyi bwibasiye abajandarume bahigwaga.

Ku bijyanye n’umuryango wa Dr. Kayijamahe wari wahungiye kwa Rwarakabije ukaza kwicwa, yavuze ko bahamaze iminsi, nyuma aza kubaha ikamyoneti n’abajandarume batatu ngo bababajyane kuri hotel des Milles Collines mu mujyi wa Kigali.

Abo bantu cyakora nti bageze kuri iyo Hotel. Bageze ku Kimicanga interahamwe zahagaritse iyo modoka barimo zibarasiramo zirabica. Gen. Rwarakabije yavuze ko interahamwe zabicanye abo bajandarume yari yabahaye kubera ko zari zifite ubushobozi burenze ubwabo mu gihe cya jenoside.

Byabaye ngombwa ko urukiko rwumva ubuhamya kugira ngo ukuri k’urupfu rw’abo bantu kurusheho kumenyekana. Mu batangabuhamya batatu bumviswe bavuze ko nta ruhare Gen. Rwarakabije afite mu rupfu rw’abo bantu. Cyakora haracyari urutonde rw’abandi batangabuhamya urukiko rugomba gutumiza. Muri bo harimo umujandarume nawe winjijwe mu gisirikare cya RDF, wari muri iyo kamyoneti aherekeje abo bantu igihe babarasaga bakabica.

Mu gihe cya jenoside General Rwarakabije yabarizwaga muri jandarumeri y’igihugu. Aho yari ashinzwe ishami rya J3 muri jandarumeri. Inkotanyi zimaze gufata u Rwanda kimwe n’izindi ngabo zatsinzwe yahungiye muri Kongo.

Aho imitwe y’abanyarwanda yitwaje intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko ivukiye muri Congo, yagiye yifatanya nayo mu bitero yagabaga k’ubutaka bw’u Rwanda. Izwi cyane ni Abacunguzi, ARIR , n’umutwe wa FDLR yari abereye umuyobozi. Mu mwaka w’i 2004 nibwo yasesekaye mu Rwanda, aho yakiriwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cy’i Kanombe, n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, General Kabarebe James. Yahise ashyirwa mu gisirikare cy’u Rwanda, RDF. Kuri ubu ni umwe mu bakomiseri ba komisiyo ishinzwe gucyura no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo. Aho akangurira abarwanyi b’umutwe wa FDLR gushyira intwaro hasi bakagaruka mu Rwanda.

General Rwarakabije Paul, ni umusirikare wo mu rwego rwo hejuru wa gatatu ukurikiranweho ibyaha bya jenoside mu Rwanda . Babiri mu bamubanjirije byarabahamye ndetse bamaze gukatirwa burundu. Abo ni General Major Laurent Munyakazi wakatiwe burundu n’inkiko zisanzwe za gisirikare. Urubanza rwe rugeze mu rwego rwa nyuma aho ubushinjacyaha bwa gisirikare bwasabye ko rwakoherezwa muri Gacaca, aho kuburanishwa n’urukiko rw’ikirenga. Undi ni Gen. Seraphin Bizimungu, alias Mahoro, wakatiwe burundu y’umwihariko n’urukiko Gacaca rwo muri Nyagatare mu kwezi kwa mbere muri uyu mwaka.

Urubanza rwa Gen. Rwarakabije Paul ruzakomeza kuburanishwa n’urukiko Gacaca rw’umurenge wa Kacyiru, kuwa gatandatu tariki ya 27 z’ukwezi kwa 6 mu mwaka wa 2009. Aho urukiko ruzakomeza kumva abatangabuhamya batumvijwe.

Ibyaha nk’ibi Gen. Rwarakabije akurikiranweho mu gihe bizaramuka bimuhamye kandi atarigeze yirega ngo anabyemera, ashobora kuzakatirwa igihano gisumba ibindi mu mategeko y’u Rwanda, aricyo cya burundu y’umwihariko.


XS
SM
MD
LG