Uko wahagera

Ikirego cy’Abunganira Gen. Laurent Nkunda, Cyongeye Guterwa Utwatsi


Ku nshuro ya 3, Ikirego cy’Abunganira Gen. Laurent Nkunda, Cyongeye Guterwa Utwatsi. Urukiko rukuru rwo ku Musanze mu ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda, narwo rwateye utwatsi ikirego cy’abunganira Gen Laurent Nkunda. Urwo rukiko, rwavuze ko abamwunganira batanze ikirego nabi. Ko mu manza nshinjabyaha hataregwa Leta haregwa umuntu ahubwo iregwa mu manza mbonezamubano.

Umwe mu bunganira Gen Laurent Nkunda, Me Richard Rwihandagaza, yatunguwe n’izo mpamvu urukiko rwashingiyeho rwongera kudaha agaciro ikirego cyabo dore ko mu iburana yari ifite icyizere ko noneho urwo rukiko rushobora kwakira icyo kirego cyabo.

Kuva yatabwa muri yombi n’ingabo z’u Rwanda ku itariki ya 22 z’ukwezi kwa 1 mu mwaka wa 2009, Gen Laurent Nkunda ntawe uzi aho afungiye. Yaba umuryango we ndetse n’umugore we bakomeje gusaba nibura ko bamubona. Bitabaje inzira y’ubutabera bw’u Rwanda, ariko ikigaragara ni uko butabahiriye na gato. Ni ku nshuro ya gatatu ikirego cyabo giterwa utwatsi.

Cyakora, mu nama yahuje ba minisitiri b’ubutabera b’u Rwanda n’uwa Kongo mu ntangiriro z’uku kwezi kwa 5, bari bemeje ko bagiye gusuzuma ibyo amategeko ateganya kugira ngo barebe niba bamwohereza muri Kongo cyangwa niba bamuha ikindi gihugu.

XS
SM
MD
LG