Uko wahagera

Itegeko Rishya Rigenga Itangazamakuru mu Rwanda


Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yanze gusinya itegeko rishya rigenga Itangazamakuru mu Rwanda. Iryo tegeko rishya ryari ryaramaze kwemezwa n’imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko. Ryari risigaje gushyirwaho umukono na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, rikabona gusohoka mu igazeti ya Leta. Ariko Perezida wa Repubulika yanze kurisinya, asaba ko ryasubirwamo. Iryo tegeko ryagaruriwe umutwe w’abadepite, utangira kongera kurisuzuma kuya 22 z’ukwezi kwa 5 mu mwaka wa 2009.

Itangazo Ijwi ry’Amerika rikesha ushinzwe itangazamakuru mu mutwe w’abadepite, nta bindi bisobanuro ritanga ku bijyanye n’ingingo zatumye Perezida wa Repubulika yanga gusinya iri tegeko.

Kuva iri tegeko ry’itangazamakuru ryatangira gusubirwamo mu mwaka w’i 2007, abanyamakuru bo mu Rwanda, cyane cyane abigenga, bari baryamaganye. Bamwe ndetse bagaragaje ko isubirwamo ryaryo rigamije inyungu za politiki, aho guharanira inyungu z’itangazamakuru.

Zimwe mu ngingo z’iryo tegeko abanyamakuru batari bishimiye, zerekeranye n’ingingo ivuga amashuri buri munyamakuru agomba kuba afite, ingingo yavuga ku nkuru ya ngombwa, ndetse n’ibijyanye n’ifungwa burundu ry’ibitangazamakuru.

Ntabwo ari ubwa mbere Perezida Kagame yanga gushyira umukono ku itegeko ry’itangazamakuru. No mu mwaka w’i 2002, ubwo hategurwa itegeko ry’itangazamakuru rikoreshwa ubu, Perezida Paul Kagame nabwo yabanje kwanga kurishyiraho umukono, bitewe n’ingingo zimwe zari zikarishye zarimo, nk’ingingo yari ijyanye n’igihano cyo gupfa, cyasabirwa abanyamakuru ku makosa amwe.


XS
SM
MD
LG