Uko wahagera

Inama ku Mutungo n’ Umutekano w’Ibihugu By’Afrika i Kigali


Umutungo n’Umutekano mu bihugu by’Afrika y’iburasirazuba niyo hagati birasuzumirwa i Kigali. Babifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, abagize inzego z’umutekano, inzego za politiki mu gisirikare n’abacunga mu buryo butandukanye umutungo wa gisirikare, baturuka mu bihugu 15 bigize Afrika y’iburasirazuba n’iyo hagati, bari mu nama y’iminsi 5 i Kigali. Barareba uburyo umutungo wakoreshwa kugira ngo wongere umutekano mu bihugu byabo.

Mu itangira ry’iyo nama, hagaragajwe ko ibihugu by’Afrika bitari byihaza ku mutungo. Ko ku bifite umutungo kamere ubyunganira muri byinshi, aho kuba isoko y’umutekano, uba akenshi intandaro y’amakimbirane avuka muri ibyo bihugu, biturutse akenshi ku miyobore mibi, kuri ruswa, n’ibindi.

Abitabiriye iyi nama, basanga umutekano n’iterambere byuzuzanya. Cyakora ko byose bitagerwaho hatabayeho gukorera mu mucyo, hatanabayeho demokarasi.

Iyi nama yatangiye kuya 11 z’ukwezi kwa 5 ikazarangira kuya 15 z’uko kwezi, yitabiriwe n’ibihugu 15 aribyo: Angola, Burundi, Cameroon, Repubulika Centre Afrika, Repubulika ya Cap Vert, Cadi, Congo-Kinshasa, Congo-Brazaville, Guinee Equatorial, Gabo, Kenya, Rwanda, Sao Tome, Tanzania na Uganda.

XS
SM
MD
LG