Uko wahagera

Urubanza rwa Makeli Dominique mu Bujurire


Mu rwego rw’ubujurire bwa Gacaca, urubanza rw’umunyamakuru Dominique Makeli, rwari rumaze gusubikwa inshuro 3 zikurikirana. Urwo rubanza rwimuriwe ku itariki itazwi. Icateye urujijo nyir’ubwite ni uko urwo rubanza rwasubijwe imbere y’inteko Gacaca yari yarubunashije mbere.

Kuya 10 z’ukwezi kwa mbere mu mwaka wa 2009, inteko yajuririwe yabitangaje, yasabye abajuriye kurushaho kwumvikanisha impamvu zatumye bajurira, bakazishyikiriza urukiko rwaburanishije uru rubanza mbere.

Umunyamakuru Makeli yahoze ari umunyamakuru wa Radiyo Rwanda mbere ya jenoside. Yagizwe umwere na sentare Gacaca ya Rugenge mu mujyi wa Kigali, ku itariki ya 13 z’ukwezi kwa10 mu mwaka wa 2008. Nyuma y’imyaka 14 yari amaze muri gereza, aregwa kugira uruhare muri jenoside.

Abari bitabiriye iri buranisha, batangarije Ijwi ry’Amerika ko bibaza icyo ubujurire buzatanga, mu gihe uru rubanza rushubijwe inteko ya Gacaca yamugize umwere mbere, imaze kubona ko ibimenyetso byamushinjaga nta shingiro byari bifite.


XS
SM
MD
LG