Uko wahagera

Bimwe mu Byabaye mu Rwanda mu Mwaka wa 2008.


Umwaka wa 2008 waranzwe n'amakuru atandukanye mu Rwanda, haba mu rwego rwa politiki, mu rwego rw'ubutabera no mu itangazamakuru.

Mu ntangiriro z'ukwezi kwa 2 mu mwaka wa 2008, nibwo Dr Niyitegeka Theoneste washatse kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2003, yakatiwe imyaka 15 mu bujurire bwa Gacaca. Dr Niyitegeka ntiyigeze yishimira 'imikirize y'urwo rubanza. N'ubu aratakambira urwego rw'igihugu rushinzwe inkiko Gacaca ngo rube rwamwemerera kurusubirishamo dore ko ariyo mahirwe ya nyuma asigaranye.

Mu kwezi kwa 2 kandi, umucamanza wa 2 w'i Bulayi ariko noneho wo muri Espagne, Fernando Merelles, yasohoye izindi manda zo guta muri yombi abayobozi 40 b'u Rwanda, barimo na Perezida Paul Kagame. Izi manda u Rwanda rwarazamaganye. Cyakora nta myigaragambyo yigeze ikorwa mu gihugu nk'igihe Jean Louis Bruguiere wo mu Bufaransa yasohoraga manda mu mwaka wa 2006. Ahari byatewe n'uko Espagne nta ambasade igira mu Rwanda. Mu kwezi kwa 3 mu mwaka wa 2008, Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame, yahinduye Guverinoma. Aho abaminisitiri 11 bayivuyemo hakinjiramo abandi bashya. Iri vugurwa ryanenzwe cyane n'abakurikirana politiki y'u Rwanda, bavuga ko ryashingiye ku nyungu za politiki aho gushingira ku nyungu z'igihugu.

Mu kwezi kwa 5 mu mwaka wa 2008, k'umunsi mpuzamahanga w'itangazamakuru, nibwo bamwe mu banyamakuru babonye ko ihindurwa rya guverinoma ritabaye ryiza kuri bo. Minisitiri Louise Mushikiwabo wasimbuye Laurent Nkusi, yahaye akato ibinyamakuru 4 byigenga byo mu Rwanda. Aribyo UMUSESO, UMUVUGIZI, RUSHYASHYA n'UMUCO. Minisitiri Mushikiwabo yirukanye abanyamakuru babyo bari bitabiriye uwo munsi mukuru, ababwira ko batacyemerewe gutumirwa mu bintu byateguwe na guverinoma. Kuva icyo gihe, nti bongeye gutumirwa yaba no mu kiganiro Perezida Kagame agirana n'abanyamakuru. Amaradiyo mpuzamahanga akorera mu Rwanda VOA na BBC nayo yahawe ako kato.

Mu kwezi kwa 6 mu mwaka wa 2008, abasirikare bakuru 4 ba RDF batawe muri yombi, bacyekwaho ko aribo bishe abihayimana 15 ba kiliziya Gatolika i Gakurazo mu mwaka w'i 1994. Byari byasabwe n'urukiko rw'Arusha. Abo basirikari ni Burigadiye Generali Wilson Gumisiriza na Maj. Wilson Ukwishaka aba baje kugirwa abere. Naho Capt. John Butera na Rucyeba Dieudonne bemeye ko barashe abo bihayimana, bakatiwe imyaka 8 y'igifungo. Ubushinjacyaha bwa gisirikare nti bwishimiye imikirize y'urubanza, bwarajuriye.

Mu kwezi kwa 7 mu mwaka wa 2008, abadepite bemeje ko ingingo 50 z'itegeko nshinga zavugurwa. Hemezwa ko Perezida wa Repubulika yahabwa ubudahangarwa bwo kudakurikiranwa igihe yavuye ku mirimo. Hemejwe kandi ko abacamanza bahabwa manda z'akazi. Ni ku nshuro ya 3 ryari rivuguruwe, biba ubwa mbere kuva ryatorwa n'abaturage mu mwaka wa 2003, rivuguwe bene kariya kageni. Ndetse bamwe basanga aho kugira ngo rihore rivugurwa hashyirwaho irindi rishya.

Mu kwezi kwa 8 mu mwaka wa 2008, raporo ya Mucyo k'uruhare rw'u Bufaransa muri jenoside yashyizwe ahagaragara. Ishinja u Bufaransa n'abasirikare bakuru 33 b'u Bufaransa ku giti cyabo, uruhare bagize muri jenoside. Kuva iyo raporo yasohoka, ntabwo u Rwanda rwari rwatanga impapuro zo guta muri yombi Abafaransa bakekwaho uruhare bagize muri jenoside. Minisitiri Karugarama yatangaje ko ari ukubyitondera ngo kuko u Rwanda ruramutse rutsinzwe mu ntangiriro byaba birurangiranye.

Mu kwezi kwa 9 mu mwaka wa 2008 mu Rwanda habaye amatora y'abadepite. Ayo matora n'ubwo yateguwe akagenda neza, indorerezi zitandukanye zayakurikiranye zanenze uburyo amajwi yayavuyemo yakusanijwe. Umukandida wigenga umwe rukumbi Harerimana JMV wari wahiganwe n'amashyaka ya politiki nawe nti yishimiye ibyayavuyemo. Ayo matora yatumye u Rwanda ruba urwa mbere ku isi mu kugira abagore benshi mu badepite aho bari 56 ku 100. Ubu umutwe w'abadepite uyoborwa n'umugore, Madamu Mukantabana Rose, utari uzwi namba muri politiki.

Mu kwezi kwa 11 mu mwaka wa 2008, nibwo Madamu Rose Kabuye umukuru wa protocole ya Perezidansi yatawe muri yombi mu Budage, biturutse kuri manda zatanzwe n'umucamanza w'umufaransa, Jean Louis Bruguiere, mu mwaka wa 2006. Mu Rwanda hateguwe imyigaragambyo y'urudaca, bamagana Abafaransa n'Abadage. Ambasaderi w'u Budage yahawe amasaha 48 yo kuva mu Rwanda, ndetse n'u Rwanda ruhamagaza Ambasaderi warwo mu Budage. N'ubwo Kabuye yari yafashwe, abayobozi batandukanye b'u Rwanda bavuze ko ziriya manda nta gaciro na gato zifite.

Mu kwezi kwa 12 u Buholandi na Suwede byahagaritse inkunga byahaga u Rwanda inyuze mu ngengo y'imari. Intandaro yabaye raporo y'akanama k'impuguke zigenga za UN zakoze, zigaragaza ko u Rwanda rufasha Gen. Laurent Nkunda wigometse k'ubutegetsi bwa Congo-Kinshasa. U Rwanda rwamaganye ibikubiye muri iyo raporo.

Mu kwa 12 kandi, Madamu Rose Kabuye yemerewe n'umucamanza ufite dosiye ye kugaruka mu Rwanda mu minsi mikuru isoza umwaka. Imyigaragambyo yo kwamagana Abadage n'Abafaransa yarahagaze. Haribazwa niba azasubira mu Bufaransa ku itariki ya 10 z'ukwezi kwa 1 mu mwaka wa 2009 nk'uko yabyemeye, niba kandi imyigaragambyo izongera igasubukurwa.

Nti twakwibagirwa ko mu mwaka wa 2008 u Rwanda rwasuwe n'abashyitsi bakomeye, barimo umunyamabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye Ban Ki-Moon na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika George W. Bush. Mu masaha 7 Perezida Bush yamaze i Kigali, ubuzima bw'abahatuye bwasaga nk'aho bwahagaze.

Umwaka wa 2008, nti wahiriye na gato ifaranga ry'u Rwanda, kuko ryataye agaciro kugera kuri 20 ku 100. Ibi byagendanye n'izamuka rikabije ry'ibiciro by'ibiribwa ku masoko ahaha umugabo hagasiba undi.

XS
SM
MD
LG