Uko wahagera

Imigenderanire y’u Rwanda n’u Budage


U Rwanda rwahamageje Ambasaderi warwo mu Budage, ruha amasaha 48 Ambasaderi w’u Budage i Kigali. Igihugu cy’u Rwanda kimaze gusaba uruhagarariye mu Budage ko yagaruka i Kigali, kugeza igihe ikibazo cya Rose Kabuye kizacyemurika.

Ni mu itangazo, ryashyizwe ahagaragara na Leta y’u Rwanda ku mugoroba wo ku itariki ya 11 z’ukwezi kwa 11mu mwaka wa 2008.

Icyi cyemezo u Rwanda rwagifashe nyuma yo kurakazwa n’itabwa muri yombi rya Rose Kabuye, wafatiwe mu Budage ku itariki ya 9 z’ukwezi kwa 11, mu mwaka wa 2008, biturutse ku mpapuro zashyizwe ahagaragara n’umucamanza wo mu Bufaransa, Jean Louis Bruguiere, mu mwaka wa 2006.

U Rwanda rukaba rwarabyamaganye, ndetse runabigaragaza abanyarwanda bajya kwigaragambiriza ku kicaro cy’ambasade y’u Budage i Kigali, bamagana Abadage ndetse n’Abafaransa.

Mur’icyo gihe u Rwanda rwahaye kandi Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda amasaha 48 ngo abe yamaze kuva k’ubutaka bw’u Rwanda yasubiye iwabo.

Icyi cyemezo u Rwanda rwagifashe nyuma y’itabwa muri yombi rya Rose Kabuye wafatiwe mu Budage. U Rwanda rwavuze ko mu gihe Kabuye atari yarekurwa nta mubano uzongera kubaho hagati yarwo n’u Budage.

Ntabwo ari ubwa mbere u Rwanda ruca umubano n’igihugu cy’i Bulayi. Mu mwaka wa 2006, ubwo Jean Louis Bruguiere yashyira ahagaragara impapuro zita muri yombi abayobozi b’u Rwanda 9, ari nazo zabaye intandaro y’ifatwa rya Rose Kabuye, nabwo u Rwanda rwafashe icyemezo cyo guca umubano n’u Bufaransa. Kugeza n’ubu, uwo mubano nturasubira kubaho ukundi.

XS
SM
MD
LG