Uko wahagera

Imyigaragambyo Yamagana Ifatwa rya Rose Kabuye


Abanyakigali, bakoze imyigaragambyo yo kwamagana ifatwa rya Rose Kabuye. Mu mvura nyinshi cyane, abanyakigali ibihumbi n’ibihumbi, bakoze imyigaragambyo ku kicaro cya Ambasade y’Abadage i Kigali mu Kiyovu, bamagana ifatwa rya Rose Kabuye, ryabereye mu gihugu cy’u Budage. Iyo myigaragambyo yanakomereje ku kicaro cya Radiyo y’abadage DW i Kinyinya, i Kigali.

Iyo myigaragambyo yakozwe nyuma ya sasita ku itariki ya 10 z’ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2008. Akazi kose karahagaritswe mu mujyi wa Kigali.

Ku byapa abigaragambya bari bitwaje, no mu ndirimbo baririmbaga, basubira mu magambo atandukanye bati “twamaganye Ubufaransa ndetse n’Ubudage”. Abandi bati “turashaka Rose Kabuye wacu”. Hari n’abagiraga bati “uburenganzira bw’Afrika nti bukwiye kuvogerwa”.

Aho kuri Ambasade y’Abadage i Kigali, hari hakinze, bituma abigaragambyaga mu byo bavuga bahatunga agatoki ndetse bakahavugiriza induru basa nk’aho abo babwira babumva.

Imyigaragambyo nk’iyi yaherukaga mu Rwanda mu mwaka wa 2006, aho hamaganwa Ubufaransa, nyuma y’impapuro umucamanza uhakomoka Jean Louis Bruguiere yasohoye, zita muri yombi abayobozi 9 bakuru ba gisirikare mu Rwanda. Yongeye kuba kandi biturutse ku ifatwa rya Rose Kabuye ryakozwe biturutse kuri izo mpapuro.

Rose Kabuye, niwe muntu wa mbere mu bategetsi 9 bari k’urutonde rwakozwe na Jean Louis Bruguiere utawe muri yombi. Yafatiwe mu Budagi ku itariki ya 9 z’ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2008.

XS
SM
MD
LG