Uko wahagera

G8 Izafasha Afrika m’Ubuhinzi n’Ubworozi


Mu bihugu 37 bifite ibibazo bikomeye bituruka ku biciro bihanitseby’ibiribwa, 21 ni ibyo muri Afrika. Kugira ngo babifashe kwikura muri izo ngorane, abakuru b’ibihugu umunani bikize cyane ku isi baratangaza ko bazafashisha ubuhinzi n’ubworozi bw’Afrika miliyari icumi n’imisago z’amadolari.

Iyo mfashanyo izatangira gutangwa ku munsi wa mbere w’umwaka w’2009. Izakoreshwa mu rwego rwo kwongera imbuto n’ifumbire, kuvomera ubuhinge, ubwikorezi, guhunika, no gusakaza ubuhahirane bw’umusaruro hagati y’uturere n’utundi.

Intego ni ugukuba kabiri umusaruro muri Afrika muri iyi myaka icumi iri imbere.

XS
SM
MD
LG