Uko wahagera

Inama  ku Ndwara ya SIDA i Kigali



Inama ya 4 y'ubushakashatsi ku ndwara ya SIDA iherutse kubera i Kigali mu Rwanda. Iyo nama ngarukamwaka yahuje Abashakashatsi b'Abanyarwanda n'Abanyamahanga, yari igamije kurebera hamwe ingamba zafatwa mu kurwanya icyorezo cya SIDA.

Atangiza ku mugaragaro iyo nama, Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Ntawukuriryayo Jean Damascène, yavuze ko ubushakashatsi bwerekanye ko abanyarwanda bangana na 3 ku 100 aribo babana n'ubwandu bwa virus ya SIDA. Ni ukuvuga abanyarwanda ibihumbi 270. Muri bo, abagera ku bihumbi 48 batangiye gufata imiti igabanya ubukana bwa virus ya SIDA.

Minisitiri Ntawukuriryayo yanavuze ko ari ngombwa gukomeza gukangurira abanyarwanda kurwanya icyorezo cya SIDA. Yavuze ko byaba byiza ku bagore babana n'ubwandu bwa virus ya SIDA kwirinda gusama, kuko umwana umwe kuri batatu bavuka kuri abo babyeyi avuka yaranduye.

Abashakashatsi bitabiriye iyi nama, bagaragaje ko bamwe mu bugarijwe n'icyorezo cya SIDA, barimo imfungwa, cyane cyane izo muri Afrika. Ibyo biterwa n'uko zitabona mu buryo bworoshye bimwe mu bizifasha mu kurwanya icyo cyorezo, nk'agakingirizo.

Iyo nama yatangiye ku itariki ya 2 ikageza ku itariki ya 3 z'ukwezi kwa 7 mu waka wa 2008, yanasuzumye uburyo bwo kurwanya indwara zimwe zugariza ababana n'ubwandu bwa virus ya SIDA, arizo Malariya n'Igituntu.

XS
SM
MD
LG