Uko wahagera

Isurwa ry’Abagororwa mu Rwanda


Guhera ku itariki ya 1 z’ukwezi kwa 7 mu mwaka wa 2008, mu Rwanda hari amabwiriza mashya ku igemura ry’amafunguro n’isurwa ry’abagororwa. Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Sheikh Musa Fadhir Harerimana, yashyizeho amabwiriza abuza kugemurira abagororwa ibyo kurya n’ibyo kunywa biturutse mu ngo, nk’uko byakorwaga.

Ibizajya byinjira muri gereza ni ibiguriwe muri kantine ya gereza honyine. Iyo kantine ubwayo, ni nayo izajya ibishyikiriza mu ntoki uwabiguriwe.

Muri ayo mabwiriza, buri mfungwa yemerewe gusurwa inshuro imwe mu byumweru bibiri. Ariko, abakatiwe gufungwa burundu, abakatiwe kubera ibyaha byo guhohotera abagore n’abana, n’abakatiwe k’uburyo budasubirwaho igihano icyo aricyo cyose kubera icyaha cy’ubwicanyi n’icy’ubuhotezi, bemererwa gusurwa inshuro imwe gusa mu kwezi. Naho, abahanishijwe n’inkiko igifungo cyihariye cya burundu, nta burenganzira bafite bwo gusurwa n’ababo.

Minisitiri sheikh Musa Fadhir Harerimana avuga ko ayo mabwirizwa yashyizweho kuko leta igenera buri wese ufunzwe ibimutunga bihagije. Bityo, bikaba byaribimaze kugaragara ko ingemu ziva hanze ya gereza inyinshi zitubahiriza amabwiriza agenga isuku.

N’ubwo aya mabwiriza yashyizwe ahagaragara, ntawakwiyibagiza ko mu gihe cyashize, hajyaga habaho ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa mu magereza yo mu Rwanda, k’uburyo byageraga aho abafite ababo bafunzwe bahabwa uburenganzira n’amagereza bwo kubagemurira buri munsi.

Raporo yashyizwe ahagaragara n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu mu karere k’ibiyaga bigari, LDGL, mu mwaka wa 2006 ku magereza yo mu bihugu byo mu biyaga bigari, igaragaza ko mu Rwanda ifunguro rihabwa imfungwa ridahagije.

XS
SM
MD
LG