Abadepite
bemeje umushinga wo kongera kuvugurura
itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda. Minisitiri
w’ubutabera, Karugarama Tharcisse, niwe washyikirije abadepite ishingiro
ry’umushinga w’ivugurura ry’itegeko nshinga. Yagaragarije abadepite ko ingingo
50 arizo zigomba kuvugururwa. Ni ku nshuro ya 3 iryo tegeko rivugururwa nyuma
y’imyaka itanu ritowe n’abaturage.
Muri uwo mushinga, bavuga ko
ibyaha Perezida wa Repubulika akoze yakwiye kubikurikiranwa akiri mu kazi
hadategerejwe ko akavamo kugira ngo abone kubikurikiranwaho. Ibi Minisitiri
Karugarama yavuze ko ari ukurwanya ko hazabaho kumuhimbira ibyaha atakoze.
Kuri aha, twababwira ko
uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Pasteur Bizimungu, ubwo yakatirwaga imyaka 15
y’igifungo, mu byaha yaregwaga harimo icyaha cyo kunyereza umutungo yakoze
akiri Perezida w’u Rwanda. Mu Kinyarwanda bavuga ko aba nyuma bazaba aba mbere.
Uwo mushinga kandi, wemerera
noneho abacamanza n’abapolisi kuba bajya mu mutwe wa politiki bihitiyemo.
Minisitiri Karugarama yasobanuye ko kubabuza nk’uko byari bimeze, ari
ukubangamira uburenganzira bwabo bwo gutanga ibitekerezo.
Umwe mu badepite yagaragaje
ko guhora bavugurura iri tegeko nshinga birutwa n’uko hakongerwa hagatorwa
irindi rishya. Minisitiri Karugarama yasubije ko kurivugurura nta kibazo
kirimo, kandi ko bibaye ngombwa biri mu burenganzira bw’abadepite kuba basaba
ko hatorwa irindi tegeko nshinga rishya.
Abadepite bari bitabiriye
imirimo y’inteko rusange bemeje ishingiro ry’uwo mushinga.
Minisitiri Karugarama
yabasabye ko bakoresha igihe gito basigaranye mu kwemeza uwo mushinga. Dore ko
biteganijwe ko amatora ataha y’abadepite azaba ku itariki ya 15 z’ukwezi kwa 9
mu mwaka wa 2008.