Uko wahagera

Urusengero Rwagwiriye Abantu mu Rwanda


Urusengero rwagwiriye abantu mu nkambi ya Gihembe icumbikiye abanyekongo bavuga Ikinyarwanda mu Karere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru mu Rwanda. Urwo rusenge rw’urusengero rw’abapentekositi rwaguye, rwahitanye umuntu umwe wahise yitaba Imana ako kanya, abandi bagera ku 10 barakomereka, harimo abakomeretse cyane. Ibyo byabaye ku itariki ya 27 z’ukwezi kwa 5 mu mwaka wa 2008 ahagana sa sita z’amanywa.

Nk’uko Madamu Mukamana Annoncee utuye aho i Gihembe yabitangarijwe Ijwi rya Amerika kuri terefone, abagwiriwe n’urwo rusengero ni abafundi barimo kurusana. Yatubwiye ko bageze k’urusenge bagiye kubona babona ivumbi riratumutse. Ntibazi icyatumye rugwa.

Madamu Mukamana yadutangarije ko abakomeretse bajyanwe kuvurirwa mu bitaro bya Byumba. Muri bo harimo abavunitse amaguru, amaboko, n’ibindi bikomere bitandukanye.

Inkambi ya Gihembe ibarirwamo impunzi z’Abanyekongo bagera hafi ku bihumbi 20. Abo Banyekongo benshi muri bo baturutse muri Kivu y’Amajyaruguru. Bavuga ko barindiriye ko umutekano uhagaruka bakazabona gusubira iwabo.

XS
SM
MD
LG