Uko wahagera

Ibitekerezo Kuri Leta Imwe ya EAC


U Rwanda rwatangije ku mugaragaro ku itariki ya 3 z’ukwezi kwa 3 mu mwaka wa 2008, igikorwa cyo gukusanya ibitekerezo by’abanyarwanda, k’uburyo umuryango uhuje ibihugu bya Afrika y’iburasirazuba, East Africa Community-EAC, wakora Leta imwe. Iki gikorwa kizakurikirwa n’akanama kagizwe n’abantu 12 batoranijwe mu ngeri zitandukanye z’Abanyarwanda.

Igihe Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yatangiza ku mugaragaro icyo gikorwa, yatangaje ko inama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC itatangaje igihe iyo Leta izagiraho, ndetse n’uko izaba iteye.

Perezida Paul Kagame yavuze ko amasezerano ashyiraho ishirahahmwe EAC, ateganya intera 4 izanyuramo kugira ngo ibihugu biyigize byunge ubumwe. Izo ntera n’uguhuza gasutamo, isoko rimwe, gushyiraho ifaranga rimwe, no gushyiraho Leta imwe. Intera ya 4, n’iyo gusaba abaturage bagize EAC bazatangaho ibitekerezo byabo.

Mu gikorwa cyatangijwe, banyarwanda bazemeza niba bashyigikiye ko EAC yaba igihugu kimwe cyangwa niba batabishyigikiye. Ambasaderi Sezibera, avuga ko nibura mu gihe kiri hagati y’amezi 3 n’amezi 6 , akanama kashyizweho kazaba kamaze gukusanya ibitekerezo by’abanyarwanda.

Ishirahamwe East Africa Community-EAC rigizwe n’ibihugu 5:aribyo, Tanzaniya, Uganda, Kenya, u Rwanda, n’u Burundi. U Rwanda n’u Burundi, byemerewe kuryinjiramo ku mugaragaro, ku itariki ya 1 z’ukwezi kwa 7 mu mwaka wa 2007. _____________________

XS
SM
MD
LG