Uko wahagera

Mu Rwanda, Umutingito w’Isi Wahitanye Abantu Barenga 30


Ku itariki ya 3 z’ukwezi kwa kabiri mu mwaka wa 2008, mu Rwanda habaye umutingito w’isi. Uwo mutingito wibasiye cyane uturere twa Nyamasheke na Rusizi mu ntara y’iburengerazuba. Muri utwo turere twombi, wahitanye abantu barenga 30.

Bwana Ngendahayo Remy, umucungamari w’ibitaro bya Bushenge wari uhari mu gihe uwo mutingito wabaga, yatangarije Ijwi ry’Amerika kuri telefone ko uwo mutingito wahitanye abantu barenga 30. Abenshi mur abo bari mu nsengero aho bagiye bahitanwa n’ibisenge, inkuta, ndetse n’amatafari y’insengero.

Bwana Ngendahayo yadutangarije kandi ko hari inkomere zigera kuri 280 bitewe n’uwo mutingito. Inkomere 80 ziravurirwa ku bitaro bya Bushenge, mu karere ka Nyamasheke, izindi 200 ziravurirwa ku bitaro bya Gihundwe, mu karere ka Rusizi. Indembe zajanywe kuvurirwa i Kigali hifashishijwe za kajugujugu.

Bwana Ngendahayo avuga ko inkomere ziri ku bitaro bya Bushenge ziri hanze ku gasozi, bitewe n’uko ibyo bitaro nabyo byangiritse bitewe n’uwo mutingito. Izo nkomere ziracyategereje ko ibitaro bibona amahema yo kuzicumbikiramo.

Ngendahayo yamenyesheje ko amazu menshi yasenywe n’uwo mutingito. Muri utwo turere umutingito wabereyemo, hari abaturage barenga 100 bahahamutse, bagira ndetse n’ubwoba bwo kongera kwinjira mu mazu yabo ku bafite atasenyutse. Uwo mutingito warumvikanye no mu mujyi wa Kigali, ariko nta bantu wishwe cyangwa se ibintu wangije.

XS
SM
MD
LG